Tariki ya 22/11/2011, umusaza NDUWUMWAMI Eugène yashyikirijwe inka, mu rwego rwa gahunda ya Girinka munyarwanda, gahunda yatangijwe n’umukuru w’igihugu Paul KAGAME.
NDUWUMWAMI w’imyaka 57 y’amavuko, ni umwe mu bahejejweinyuma n’amateka utuye ku musozi wa Bisesero mu murenge wa Rwankuba, Akarere ka Karongi.iyi nka yayiherewe hamwe n’abandi bantu batishoboye 10 aho bashyikirijwe inka zaguzwe n’intumwa z’ubufaransa zo muri Komineya Dieulefit, kubufatanye bw’Akarere ka Karongi.
NDUWUMWAMI avuga ko yari yarihebye kubera ubukene, ariko ubu ngo agiyekujya anywa amata buri munsi, kandi abone n’ifumbire yo gushyira mu
murima dore ko yarasanzwe akora umwuga w’ubuhinzi bwo kumutunga gusa
we n’abo mu muryango we.
Kugeza ubu mu Karere ka Karongi hamaze gutangwa inka zisaga 180, muri
Bisesero honyine hatanzwe 57, bikaba biri murwego rwo gushyira mu
bikorwa imihigo y’umwaka wa 2011-2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi buvuga ko mumpera z’uku
kwezi buzaba bwamaze kwesa imihigo yose bwihaye mu kwezi kwa 6/2012,
harimo no gutanga inka kubantu batishoboye.

Follow Us!
By PDGACO payday loans