Gahunda ya girinka munyarwanda yagiyeho igamije kuvana abanyarwanda mu bukene no kwiteza imbere. Iyo gahunda yateganyije kuzoroza abanyarwanda bagera ku bihumbi 350, ariko kuva aho imaze gutangira, abamaze kuzihabwa bagera ku bihumbi 116.
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ifite iyi gahunda munshingano yayo, iravuga ko irimo kwihutisha iki gikorwa kugirango imihigo bihaye igerweho.
Ernest Ruzindaza umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko abo iyi gahunda yagezeho bameze neza, ndetse ubu bakaba baratangiye koroza abaturanyi babo.
Mukiza John atuye mu murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe, ni umwe mu baturage bahawe inka, avuga iyi gahunda bayishimiye, ariko ngo bafite ikibazo cy’abavuzi b’amatungo yabo igihe yahuye n’uburwayi. Kuko hari abaganga b’amatungo babaca ikiguzi kirenze ubushobozi bwabo.
Kuri iki kibazo minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iravuga ko ikizi, ikirimo gukorwa ngo ni ukureba uko aba bavuzi b’amatungo bahindurwa hakajyaho abandi batagora aborozi ngo kuko baba barashyizweho na Leta.
Eric Muvara

Follow Us!
By PRIMEFREBTS free bets