Umuzinga wa kinyarwanda
Abaturage bo mu karere ka Bugesera mu Ntara y’iburazirazuba barasabwa kwitabira ubworozi bw’inzuki kuko ari kimwe mu bizamura ubukungu bw’abaturage kandi bakarushaho gukoresha imizinga ya kijyambere
Kayitankore Leonidas muganga w’amatungo w’akarere ka Bugesera avuga ko umubare w’abakora ubworozi bw’inzuki muri ako karere ukiri hasi cyane ugereranyije n’utundi turere.
Ati “ turimo gukangurira abaturage kurushaho kubwitabira kuko amasoko yabonetse ndetse bakarushaho guhinga ibihingwa bifite indabyo kugirango inzuki zibone aho zijya gutara ibyo zikoramo ubuki”.
Avuga ko mu mwaka wa 2008 hakozwe igenzura mu Mirenge igize ako Karere, basanga habarirwa imitiba ya kijyambere igera kuri 325.
Ati “ ubworozi bw’inzuki butanga umusaruro uhagije, kuko mu mutiba umwe gusa ushobora gutanga ibiro 7 by’ubuki ku mwaka, kandi korora inzuki bitagomba kuba ufite ubushobozi, kuko inzuki nizo zonyine zishakira ibizitunga”
Mu mihigo y’akarere bahize ko bazava kuri uwo mubare bakagera ku mitiba 500. Bishobotse bakaba bayirenza, yongeyeho ko ibihe byagenze neza iyo mitiba ishobora kwinjiza amafaranga ahwanye na miliyoni 4 n’ibihumbi magana atanu na mirongo itanu (550) ku mwaka.
Umuzinga wa kizungu
Umuhuzabikorwa w’Umurenge wa Mwogo Ruzagiriza Vital, avuga ko mu Mirenge yose abaturage bemeye kwishyira hamwe, bakabajisha imitiba ya kizungu, kuko ari yo isigaye itanga umusaruro w’ubuki uhagije.
Ati “hari umuturage uba afite ubushobozi bwo kubona iyo mitiba na we akayubakira ku giti cye, icyo gihe umusaruro abonye uba ari uwe ku giti cye”.
Yashimiye ubwitange abaturage bakorana ibikorwa bigana inzira y’amajyambere, avuga ko ubu abanyeshuri bize kubaza mu Bugesera babonye akazi ko gukora iyo mitiba, kandi abaturage nabo bakishimira ko babonye uburyo bwo kugwiza umusaruro uhagije, babifashijwemo na bamwe mu bayobozi bitoreye.


Follow Us!
By OBREAKSL penny stocks