Inka 69 zahawe abatishoboye mu Mirenge itandukanye mu Karere ka Nyabihu

Nyuma yo gutanga inka 69 zahawe abaturage batishoboye baturuka mu mirenge ya Jenda, Bigogwe na Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, izi nka zose zatanzwe muri gahunda ya Girinka izindi zitangwa n’umuryango Compassion Internationale zikaba zahawe abatishoboye batari basanzwe batunze inka.

Mu nka 69 zatanzwe zigahabwa abakene mu batari basanzwe boroye mu Mirenge itandukanye igize akarere ka nyabihu, 24 muri zo nizo zatanzwe n’umuryango Compassion Internationale. Uyu muryango ukaba wazitanze mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kubafasha kwikura mu bukene. Izindi nka 14 zatanzwe zikaba ari izo abari barahawe inka mbere muri gahunda ya girinka bazituriye bagenzi babo b’abakene batoroye ngo bafatanye nabo inzira yo kwikura mu bukene no kugera ku iterambere rirambye.

Bamwe mu bahawe inka bishimiye cyane inka babonye bavuga ko nabo bagiye kuzifata neza nabo bakazitura bagenzi babo mmu gihe zizaba zimaze kubyara. Abazihawe na  Compassion Internationale nabo bavuze ko nibura mu mwaka utaha nabo bazishimira kuba baziturira  bagenzi babo badatunze bityo gahunda y’inka ku muryango”one cow one family” ikazagerwaho nta mbogamizi.

Mu muhango wo gutanga izo nka Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdulatif  akaba yashimiye cyane umuryango Compassion Internationale witanze ugafasha abakene ubaha inka. Yavuze ko ari igikorwa cy’ubugwaneza kizatuma benshi bava mu bukene bakabaho mu mibereho myiza,yashimiye kandi abafashe neza inka bahawe ku buryo bazituriye bagenzi babo, ashishikariza n’abazihawe kuzazifata neza ku buryo nabo bazaziturira bagenzi babo bandi batazifite . Yongeyeho ko abaturage bakwiye kurangwa n’umuco wo gufatanya no gukundana ku buryo buri wese ashimishwa n’iterambere rya mugenzi we. Avuga ko uwo muco nukomeza ariwo uzageza igihugu ku majyambere arambye ndetse bigatuma ubukene buranduka burundu. Yashishikarije abahawe inka kuzifata neza kuko uko ufashe inka niko iguha umusaruro, Yavuze kandi ko iyo ufashe inka neza iguha umusaruro mwiza ariko iyo uyifashe nabi nayo nta musaruro itanga. Yabibukije ko inka bahawe atari izo gufata nabi ahubwo ari izizafatwa neza bityo zikazagirira benshi akamaro.


Speak Your Mind

*