Ubuhinzi n’ubworozi byateye imbere ariko uburobyi ntibuva aho buri!

 

 


Abarobyi b’amafi n’isambaza bibumbiye muri koperative Coopilak yo mu murenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu, Intara y’Iburasirazuba bemeza ko ubuhinzi n’ubworozi byateye imbere, ariko ko uburobyi butava aho buri mu kuroba bya kijyambere.

Nk’uko umuyobozi w’iyi koperative Semajeri Moussa yabitangaje ngo kuva iyi koperative yashingwa hashize imyaka 35 uburyo bakoreshaga baroba we yita “gakondo” nibwo bugikoreshwa.  Nyamara kandi ngo habayeho imivugururire umusaruro ushobora kwiyongera.

Moussa yagize ati “abanyarwanda benshi ntibarya amafi kuko batayakunze ahubwo ni uko bayabuze.”

Ushinzwe uburobyi muri Coopilak Habanabakize Salim na we yemeza ko uburyo bwo kwitwikira ijoro baroba bigomba guhinduka dore ko n’ibikoresho nk’amatara yifashishwa mu gukurura amafi n’isambaza atakibaho. Ngo ubu ni ukwirwanaho umuntu akoresha itara risanzwe.

Nk’uko Salim akomeza abisobanura ngo bifuje impinduka kuva kera begera umushinga wo kwita ku burobyi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi PAIGELAK ariko nta cyari cyakorwa, ndetse ngo nta n’icyo babijeje.

Salim wanditse ibitabo byinshi ku burobyi ahamya neza ko ikiyaga cya Kivu kibitsemo ibigobe byiza byo kororeramo amafi, Uretse n’ibigobe kandi ngo amazi n’umwuka by’iki kiyaga ni byiza cyane kandi bijyanye n’icyororo kigezweho.

Yabishimangiye ati“ tubonye inkunga yo kuzitira ibigobe tukorora amafi twakuba umusaruro inshuro icumi.”

Siborurema Bodouin uhagararariye impuzamashyirahamwe y’abarobyi mu karere ka Rubavu na we aremeza ko uburobyi butava aho buri mu iterambere, ngo uretse gufatanya binyuze mu ma koperative abarobyi baracyakora nka kera. Ikindi ngo biyongeraho ni amato yonyine na yo atajyanye n’uyu mwuga.

Aba barobyi bakaba basaba MINAGRI gushyira muri gahunda guteza imbere uburobyi hakoreshejwe uburyo bwa kijyambere kugirango umusaruro w’isambaza n’amafi wiyongere banagure isoko abanyarwanda babone amafi n’isambaza kuburyo bworoshye.


 

 

 

Speak Your Mind

*