Rwanda | Bugesera: Umuturage uhawe inka arasabwa kuyibyaza umusaruro

Bugesera Umuturage

Umwe mu bahawe inka yo korora

Umuturage uhawe inka arasabwa kuyibyaza umusaruro kugira ngo imufashe kwihuta mu kwiteza imbere. Ibyo abaturage bo mu mirenge ya Ruhuha na Mareba babisabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Bugesera mu birori byo kuboroza inka 80 muri gahunda ya girinka munyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis yasabye ko umuturage uhawe inka agomba kuyifata neza maze ikamubera ikiraro cyo kwambukiraho arenga ubukene, ari na ko abusezerera mu bitekerezo bye.

Yagize ati “Mubonye amata, mubonye ifumbire, ahasigaye ni ukwibaza ngo ko mbonye aho mpera, njyewe nakora iki ngo ndusheho kwiteza imbere?Ubukene bugomba kubava mu mutwe, mugatekereza icyabateza imbere.”

Mukamunyana Odette, umwe mu baturage wahoze atuye muri nyakatsi, aza kubakirwa, none ahawe inka, arashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME watangije iyi gahunda yo kuvana abaturage mu bukene. Inka ahawe ngo izamuvana ku mirire mibi kandi yunganire n’abatarazibona.

Ati “Inka mpawe ngiye kuyifata neza, nyikame nywe amata, mpe n’abatarabona inka. Perezida Kagame yarankoreye kuko yankuye mu bishorobwa byararaga bingwira, Imana ikomeze imuhe umugisha”

Inka 80 ni zo zitanzwe mu ikubitiro zikaba zaraguzwe ku ngengo y’imari y’Akarere ka Bugesera. Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, ngo hateganywa ko Werurwe izajya kurangira hatanzwe inka 1000, mu Mirenge itandukanye igize ako karere nk’uko byateganyijwe mu mihigo. Si Akarere ka Bugesera kazagira uruhare muri icyo gikorwa gusa, ngo hazanifashishwa abafatanyabikorwa kuko banatangiye kujya muri iyo gahunda yo gutanga inka

Izi nka zakiranwe ibyishimo byaranzwe n’imbyino, ibisingizo by’inka n’ibyivugo. Igikorwa cyo koroza abaturage inka, ni umwe mu mihigo wo koroza abaturage bakennye, badafite inka ako karere katangiye kwesa.


Speak Your Mind

*