Rwanda | RAB irashishikariza abavumvu gukoresha imitiba ya Langstroth.

RAB irashishikariza

 

Umutiba wa Langstroth

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kirashishikariza aborozi b’inzuki gukoresha imitiba yo mu bwoko bwa Langstroth kuko ariyo ituma inzuki zitanga umusaruro utubutse.

Mukamurenzi Eugenie, umukozi ushinzwe ubuvumvu muri RAB yatangaje ko iki kigo kiri gushaka uburyo cyakwirakwiza iyi mitiba mu bice bitandukanye by’igihugu kugira ngo abavumvu babashe kuyibona bitabagoye. kugeza ubu iki kigo cyateganyije gutanga isoko ryo kubaka imitiba naho uzatsindira iri soko akaba agomba gukurikiza ibipimo by’umutiba wa Langstroth.

Mukamurenzi yagize ati “imizinga iteganyijwe kugurwa muri uyu mwaka yose izaba isa nk’iriya ya [Langstroth] noneho tuyikwize mu gihugu hose bityo tubishyire ahagaragara dutangire no guhagarika ba babaji bandi bapfa gukora imizinga idafite ibyo bipimo.”

Mukamurenzi kandi avuga ko RAB yamaze guhugura bamwe mu bavumvu kubijyanye n’inyungu zo gukoresha iyi mitiba ndetse hakaba hari n’ababaji bigishijwe kubaza iyi mitiba yo mu bwoko bwa Langstroth kugira ngo uzajya ayikenera ajye abasanga bayimukorere. Iyi mitiba kandi ngo ninayo yemewe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RBS).

umubare munini w’abavumvu bo mu Rwanda baracyakoresha imitiba gakondo itajyanye n’igihe. Gusa ngo hari n’abandi bavumvu bafite imitiba bavuga ko ari iya kijyambere ariko nayo ugasanga idahuje ibipimo n’uyu mutiba wa Langstroth.

Imitiba yo mu bwoko bwa Langstroth ni imitiba ikunzwe gukoreshwa n’abavumvu benshi ku isi hose. Ikaba yaratangiye gukoreshwa mu mwaka wa 1852 ivumbuwe n’uwitwa  Lorenzo Lorraine Langstroth ari nawe waje kwitirirwa iyi mitiba.


 

Speak Your Mind

*