Aborozi b’inka hari byinshi basabwa kwitaho kugira ngo inka zabo zitange umusaruro

Rwanda | Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa

Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa

Inka ni itungo rikwiye kwitabwaho ngo ritange umusaruro

Inka ni imwe mu matungo akunze kororwa mu Rwanda,kandi afitiye akamaro aborozi muri rusange. Iri tungo ritanga umusaruro iyo umworozi aryitayeho kandi agakurikiza amabwiriza agenga ubworozi bw’inka.

Nk’uko Mujejimana Prudence,Veterineri w’umurenge wa Gacurabwenge yabidutangarije ngo inka yorowe neza igomba kuba mu kiraro cyiza kandi gisukuye. Igomba kubona indyo yuzuye kandi ihagije kugira ngo ibashe gutanga umusaruro n’umukamo. Kugira ngo inka ibe iriye neza ni ngombwa ko irya 1/3 cy’ibinyamisogwe  “Legumineuse” na 2/3 by’ibitera imbaraga ‘Glaminé”. Inka zikamwa zo zigomba kugira umwihariko wazo.

Ku nka zikamwa umworozi agomba kongeraho “concentree” kugira ngo umukamo urusheho kwiyongera. Inka ikenera ibyatsi bitera imbaraga,bimwe muri byo bikunze no kuboneka mu Rwanda harimo urubingo,imicaca,sitariya,tiribusakumu,n’ibindi byatsi biboneka by’uruvangitirane mu gasozi. Ku bitera imbaraga itungo rigomba kongeraho n’ibinyamisogwe kuko nabyo birifasha cyane.

Ibyatsi nka Mukuna, Desimodiyumu cyangwa imivumburankwavu, lesena,Kariandra n’ibindi nabyo ni bimwe mu byatsi bitera imbaraga amatungo bikagira intungamubiri ziyafasha gutanga umusaruro. Mu kugaburira inka umworozi yirinda kuziha ibyatsi bitose kuko rimwe na rimwe biba byanduye kandi bivanzemo n’imyanda irimo n’inzoka  byakwanduza itungo. Ni byiza gukata ubwatsi igihe ugiye kubugarurira inka kugira ngo ibashe kuburya neza. Inka zikwiriye guhabwa umunyu wo kurigata ndetse zikanuhirwa.

Ubworozi kandi igihe afite inka agomba kuyiteza umuti uyirinda uburondwe,akayikingiza,akayiha imiti y’inzoka,akayimenyera isuku aho iba no ku mubiri wayo kuko byose ari ngombwa. Umworozi kandi igihe afite inka igeze mu gihe cyo kubangurirwa ngo agomba kwirinda kuyibangurira ku bimasa kuko bishobora kuyanduza indwara y’amakore igihe byaba biyifite. Ibyiza ni uguteza intanga.

Igihe inka igejeje mu gihe cyo kubyara,ni byiza kwiyambaza vuba abaveterineri kugira ngo bafashe umworozi kuyibyaza vuba,ibi bikaba byarinda inka ingorane yagira yatinze kubyazwa,ni ukuvuga nko kuba yapfa cyangwa inyana ikayipfira mu nda. Abinjira mu biraro by’inka n’ahandi zororerwa bagomba kuba bafite isuku,kugira ngo batinjiza mikorobe cyangwa indwara mu biraro cyangwa mu nzu z’amatungo bityo bakaba bayanduza. Borozi rero mukurikize inama mugirwa kugira ngo mugire ubworozi bwiza kandi buzabateza imbere.


Speak Your Mind

*