Rwanda | Gatsibo ifite inka nyinshi ariko aborozi bafite biogas baracyari bake

Rwanda | Gatsibo ifite inka nyinshi

Ikibazo cyo kuba akarere ka Gatsibo gafite inka nyinshi ariko zifitwe n’aborozi bake kiri mubituma no gukoresha ingufu za biogas bitagerwaho nkuko gahunda ya leta ibiteganya cyane ko aka karere kabarirwa kugira inka nyinshi zigera 75 556 ariko abazifite umubare ukaba ari muto.

Mu kiganiro Habarurema Isae umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere yagejeje kubayobozi b’inzego zibanze b’akarere yatangaje ko kuba abaturage benshi badafite inka bituma iterambere ritagerwaho uko bikwiye, hakaba hacyeneye kwihutisha gahunda ya girinka kugira ngo umubare w’abatunze inka wiyongere.

Kuba akarere ka Gatsibo babarwa nk’akarere gafite ubutaka bwinshi bituma abaturage bagira n’ubutaka bwo kuragiraho (inzuri), kuragirira mu nzuri bikaba bidatanga umusaruro nko kororera mu biraro kuko uretse gutanga umusaruro w’amata, umusaruro w’ifumbire utaboneka uko bikwiye kimwe no gukoresha ingufu za biogas mu kubyara ingufu z’amashanyarazi.

Ikindi kiboneka ni uko mu karere ka Gatsibo umubare munini w’inka zihabarizwa ari inka z’inyarwanda zidatanga umusaruro nk’inka za kijyambere.

Nubwo abayobozi b’akarere bakora ibishoboka ngo baze imbere mu mihigo, imbogamizi ziboneka ni ukudakoresha ifumbire mubuhinzi kuko ifumbire y’imborero iboneka arinke.

Akarere ka Musanze nka kamwe muturere twigaragaje mukurwanya ubukene kugera kuri 31,8% abaturage batunga inka nke ariko zitanga umusaruro mwinshi, abaturage kandi bakamenya kwita kumatungo kuko bazitaho bazigaburira nk’abantu bigatuma zitanga umusaruro kandi bikorohera uyitunze kuyitaho. Naho mu karere ka Gatsibo kugira umuco wo kuziragira mu gihe cy’izuba ubwatsi buba bucye n’umusaruro w’amata ukagabanuka.

Mu nka 75 556 zibarizwa mu karere inka 4200 nizo zakijyambere zibarizwa mu karere, izi akaba arizo zitanga umusaruro mwishi, naho inka zimaze gutanga muri gahunda ya girinka kuva iyi gahunda yatangira zikaba zigera kuri 12 712.

Akarere ka Gatsibo kamaze kubaka biogas zigera 100, abaturage bakaba bavuga ko bimwe mubibagora harimo kutagira inka, abandi bavuga ko ari ubushobozi uretse ko banki zibaguriza, nyamara kuba inka zidatunzwe na benshi bituma gahunda ya biogas ititabirwa.

Ikigo gishinzwe guteza imbere biogas kivuga ko kugira ngo umuntu ashobore kubona biogas agomba kuba afite inka 2,ingurube 5-8, nk’akarere gafite inka 75 556 kagombye kugira biogas 37 278 umuturage agafashwa kuyubaka, bivuze ko mu midugudu 603igize akarere buri mudugudu hagombye kuba hari biogas ikomoka ku mase y’inka 62, naho biogas ikomoka ku ngurube hakaba hari biogas zigera kuri 400.


Speak Your Mind

*