Rwanda : Gicumbi – ubworozi bw’inkwavu buragenda bwiyongera mu baturage

Rwanda Inkwavu

Inkwavu

Abakora ubworozi bw’inkwavu mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru, buragenda bwiyongera kuko abaturage bamaze gusobanukirwa n’akamaro k’ubwo bworozi.

Mu kiganiro n’ushinzwe ubworozi mu karere ka Gicumbi Gashirabake Isidore avuga ko ubworozi bw’inkwavu kugeza ubu ari ubwa kane ku isi mu biri kugenda bikenerwa, kubera ko usanga bituma buboneka nk’ubworoshye kuri benshi mu borozi baciriritse.

Ati “ abaturage bavuga ko batangiye no gukoresha iyo fumbire bikaba bigaragara ko irusha izindi ubwiza kandi ntibisaba nyinshi”.

Veterineri Gashirabake avuga ko usanga ubwo bworozi mu mwaka wa 1992 bwari bumaze kujya butanga nibura toni 150,000 kandi ugasanga imiryango myinshi ishobora kworora nibura inkwavu zigera kuri 20 nta ngorane zibonetse. Usanga kandi bitewe no gukura vuba inyama zarwo zishobora kuboneka zidahenze ugereranyije n’izindi nyama.

Ati “ mu bihugu bimwe na bimwe aho kurya inyama z’inka ihene n’andi matungo bigenda bigabanuka usanga bishobora koroha kurya inyama z’inkwavu cyangwa inkoko kuri ari amatungo mato, afite inyama zitagira ingaruka ku mubiri(viande blanche), kandi zishobora no kororwa mu buryo butagorana”.

Ayo makuru avuga ko uretse no gutanga inyama usanga urukwavu rugira uruhare mu gutanga ifumbire nziza cyane ikungahaye ku myungugugu myinshi kandi ntihakenerwe ingano nini y’iyo fumbire.

Avuga ko muri garama 100 z’ifumbire usangamo hagati ya 1 na 2 ku ijana bya azote, hakabonekamo hagati ya 2 na 4 ku ijana bigizwe na aside phospholique, naho hagati ya 30 na 40 ku ijana by’iyo fumbire bikaba ari ibikomoka kuri carbone, nabyo bikenerwa mu butaka mu kurushaho gutuma busoma n’iyo fumbire.

Uruhu rw’urukwavu narwo burya ruba rukenewe cyane n’inganda kubera uko ruba rworoheye, rumeze neza mu buryo usanga rushobora gukorwamo byinshi bitandukanye.

Bitewe n’ubwoko bw’urukwavu usanga ubwoya nabwo bukenerwa kenshi. Aha inkwavu zo mu bwoko bwa angora nizo zikunze kogoshwa.


Speak Your Mind

*