Rwanda : Inka zo mu bwoko bwa Firizone nizo zikamwa amata menshi mu zororwa mu Rwanda


Inka zo mu bwoko bwa firizone ni zo nka kugeza ubu zikamwa amata menshi mu nka zororwa mu Rwanda.

Inka ya firizone

Inka ya firizone

Mu kiganiro n’ushinzwe ubworozi mu karere ka Gicumbi Nzigiye Isidore avuga ko izo nka zifite ubushobozi bwo kuba zakamwa nibura 5.000 ku mwaka, zikaba zishobora gukamwa iminsi igera kuri 305 nyuma yo kubyara.

Ati “ mu gihe izo nka zibazwe ngo ziribwe zishobora gutanga umusaruro ungana na 50 %. Inka ya kabiri mu gutanga amata menshi ni iy’ubwoko bwa “Brun Suisse” yo ikaba ishobora gukamwa litiro 4.000, ikaba ikamwa iminsi 330 nyuma yo kubyara”.

Muganga w’amatungo Nzigiyeavuga ko  inka yo mu bwoko bwa “Jersey” ikamwa nibura litiro 2.500 ku mwaka ikaba ishobora gukamwa iminsi 330 nyuma yo kubyara. Inka yo mu bwoko bwa sahiwali ikamwa litiro 2.300, ikaba ikamwa iminsi 330 nyuma yo kubyara.

“Inka y’inyarwanda yo mu bwoko bwa ankole ishobora gukamwa menshi cyangwa make, bitewe n’uburyo ifatwa. Mu gihe yorowe bisanzwe itagaburirwa bya kijyambere ishobora gukamwa litiro 325, havuyemo ayo inyana yonka, ikaba ishobora gukamwa mu gihe cy’iminsi 180 nyuma yo kubyara”.

Avuga ko mu gihe iyo nka yorowe kijyambare ishobora gukamwa litiro 2.280, naho inyana ikonka amalitiro 350 y’amata. Icyo gihe kandi ishobora gukamwa iminsi 300 nyuma yo kubyara.

Inka ya kinyarwanda ishobora gutanga umurumbuko, uri hagati ya 48 na 50 by’inyama iyo ibazwe. Uwo mukamo ushobora guhinduka bitewe n’uburyo inka yafashwemo, imimerere yayo ndetse n’aho yororewe muri rusange.


 

Speak Your Mind

*