Mu karere ka Ngoma ubu harabarurwa ibyuzi byacukuwe byororerwamo amafi bigera kuri 41 mu rwego rwo guhangana n’ibiciro by’amafi bigenda bizamuka muri aka karere.
Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubworozi Bugingo Gilbert avuga ko kubera ko abakeneye amafi baruta kure umusaruro wayo mu karere ngo iyo ifi ivuye ku kiyaga ikagera mu isoko muri km nke uvuye ku kiyaga usanga igiciro kikubye kabiri.(ku kiyaga ni 1000Rwf/kg ku isoko 2000Frw-2500Rwf/1kg )
Ni muri urwo rwego ngo hashatswe ingamba zo kongera umusaruro no guteza imbere ubworozi bw’amafi mu karere ka Ngoma maze ku bufatanye na PAIGELAC umushinga ukorera muri ministeri y’ubuhinzi, aborozi b’amafi bahabwa umurama w’amafi ndetse bakanafashwa mu kubona amahugurwa kuri ubu bworozi.
Bugingo agira ati” Tumaze kubona amafi ahenda kuko aba atahagije isoko twahisemo gukangurira abaturage kuyiyororera batarindiriye ayazajya ava mu biyaga nka sake na Mugesera kandi bari kwitabira tukaba tubona bizagira ingaruka nziza kubiciro by’amafi ku isoko.”
Mu byuzi byatangiye gukora bishyirwamo umurama w’amafi,uyu mukozi w’akarere avuga ko byatangira gutanga umusaruro nyuma y’amezi atandatu kuko aribwo amafi yaba amaze gukura.
Hagati aho ngo aborozi b’amafi barigufashwakubona amamashini atunganya ibiryo byo kugaburira aya mafi.
Ibi byuzi kugeza ubu byacukuwe mu mirenge ya Zaza,Karembo na Mugesera na rurenge.
Follow Us!
By PDGACO payday loans