Mu gihe ubworozi bw’amagweja b utamenyerewe cyane mu gihugu, ababugerageje mu karere ka Rulindo baravuga ko batabasha gutera imbere kuko ubushobozi ari buke kandi hakenerwa ibikoresho bigezweho.
Nk’uko bivugwa na Nizeyimana Jean d’ Amour uhagarariye koperative Cooproser – Giko, ihinga ibobere ikanorora amagweja, ngo kuva batangira ubu bworozi mu 2010, ntabwo barabasha kunguka ndetse n’ikizere ni gike.
Ati: “Amagweja asaba kwitabwaho cyane, hagakenerwa ibyuma bipima ubushyuhe, amazu yubatse neza, kandi ibi byose ntabyo dufite”.
Avuga kandi ko ibi bituma umusaruro urumba cyane, ndetse n’ubonetse ukaza utameze neza bigatuma ababagurira binubira ubwiza bw’ibidongi bagurisha.
Ati: “Nk’ahantu twagombye gukura ibiro 35, twahakuye ibiro bitageze kuri bine, kandi nabyo bitari byiza”
Nizeyimana, asaba ababishinzwe ko bateye inkunga umushinga bafite mu gihe cya vuba, kugirango babashe gutera imbere kimwe n’abandi banyarwanda, bitaba ibyo bagahindura bagashaka ibindi bakora.
Ati: “hari umushinga twatanze mu kigo National sericulture gisanzwe kibatera inkunga, gusa ngo bategereje ko uterwa inkunga ngo babe babyutsa ibikorwa byabo bisa n’aho bitari gukora kuko baheruka gusarura mu mpera za 2011, kandi bakagombye gusarura byibura rimwe mu kwezi.
Amagweja ni udusimba duteye nk’ utunyabwoya duto ariko twumweru kandi tutagira ubwoya, tukaba tugaburirwa ibiti bita iboberi ubundi tugatanga ibidongi by’ ubudodo.

Follow Us!
By PDGACO payday loans