Rwanda | Nyagatare: Aborozi barasabwa gukangukira gukora ibiryo by’inka bifashishije ibisigazwa by’ibihingwa

Rwanda | Nyagatare Aborozi barasabwaMu gihe aborozi bo mu Karere ka Nyagatare bakunze guhura n’ikibazo cy’ibura by’ibiryo by’amatungo mu gihe cy’impeshyi kuberera imiterere y’ubutaka bwako, bamwe mu borozi bitabira gahunda yo kwikorera ibiryo by’amatungo bakoreshejwe ibisigazwa by’ibimera barakangurira bagenzi bobo gukoresha ubu buryo kuko ngo ari bwo bwonyine bwabafasha gukemura icyo kibazo.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere twiganjemo ubuhinzi bw’ibigori ugasanga iyo basaruye ibisigazwa byabyo bipfa ubusa kandi nyamara ngo bikungahaye ku ntungamubiri z’amatungo. Sharangabo Peter, umworozi mu Murenge wa Matimba wikorera ibiryo by’amatungo, agira ati “Icyo twababwira ni uko bagomba gushyira imbaraga mu gutegura ibiryo by’amatungo yabo kandi ibisigazwa by’ibigori birahari.”

Uyu muhinzi agira inama abandi borozi kubyitabira kuko byabafasha kuramira amatungo yabo. Uretse ibisigazwa by’ibigori Sharangabo avuga ko n’ibishogoshogo by’ibishyimbo na byo bivamo ibiryo by’amatungo. Akomeza asaba abo borozi kujya bagana abahinzi bakabibasaba byaba ngombwa bakabigura ku mafaranga make bakabicisha mu mashini bakabitunganya bikavamo ibiryo by’amatungo bibikika. Ati “Bifite akamaro kanini ku matungo, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi.”

Umukozi ushinzwe ubworozi mu Karere ka Nyagatare, Ndazigauruye Gervais, na we yemeza ko ibisigazwa by’umusaruro w’ubuhinzi ari ingenzi ku matungo. Nyamara ariko ngo abahinzi bo mu Karere ka Nyagatare ntibitabira cyane gukora ibiryo by’amatungo bifashishije ibyo bisigazwa. Agira ati “Ari ibisigazwa by’ibigori, iby’ibishyimbo ndetse n’iby’amasaka byose bivamo ibiryo by’amatungo.” Ndazigaruye avuga ko n’ubwo bidafite intungamubiri zose byakunganira mu gihe hataraboneka uruganda rukora ibiryo by’amatungo muri ako karere.

Uyu Mukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubworozi avuga ko guhera mu mwaka ushize batangiye guhugura abahinzi ku gukora ibiryo by’amatungo bifashishije ibisigazwa by’umusaruro w’ubuhinzi ariko bakaba bataritabira kubikora. Akomeza abasaba gushyira mu bikorwa amasomo bahawe kugira ngo baharanire imibereho myiza y’amatungo yabo dore ko ngo bateganya guhugura n’abandi borozi ku rwego rw’umurenge mu rwego rwo gushakira ibibazo by’ibura ry’ibiryo by’amatungo mu gihe cy’impeshyi umuti urambye.

 

Speak Your Mind

*