Rwanda | Nyagatare: Imishwi y’inkoko zo mu Rubirizi yamugize umushoramari

Imishwi y’inkoko zo mu Rubirizi

Hategikimana wo mu Mudugudu wa Rebero mu Kagari ka Rukomo II mu mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare ngo ubworozi bw’imishwi y’inkoko akura mu kigo cy’ubworozi cya Rubirizi bwamuhaye akazi gahoraho k’ubucuruzi bwazo n’ibizikomokaho.

Ari mu kiraro cy’imishwi imaze kumara ibyumweru bitatu ivutse akaba yadusobanuriye uko ako kazi ke gakorwa. Hategekimana avuga ko ategesha (komande) imishwi mu Rubirizi bakayimuhera ku mafaranga 700 ku mushwi ukivuka. Iyi mishwi na we ngo akaba agenda akayorora akayitaho kugeza igejeje ukwezi noneho na we akayigurisha. Umushwi umaze ukwezi ngo awutangira amafaranga abarirwa hagati y’ibihumbi bibiri na 2500.

Mu kiganiro na we akaba yadutangarije ko akora komande y’imishwi ibarirwa muri 700. Iyo ngo abaze ibyo azitangaho mu kuzitaho kugeza zigejeje ukwezi kw’amavuko asanga umushwi umwe uba umaze kumutwara amafaranga abarirwa mu 1400. Ibi ngo bigaturuka ku kuba iyo inkoko zikiri ntoya ziba zigomba kwitabwaho cyane kuko ziba zigifite ubuzima bworoshye zikaba zakwicwa n’akantu gato.

Mu kazi gafatika akorera iyo mishwi kugeza ivuyemo inkoko zigejeje ku kwezi ngo harimo nko kuzicanira akoresheje imbabura ashyira mu nzu yazo, kuzigurira inking, imiti ndetse n’ibiryo. Akomeza avuga ko bisaba gukurikirana imishwi cyane ku buryo ku byumweru bibiri bya mbere bisaba kurara mu nzu yazo kugira ngo abone uko agenzura imibereho yazo amanywa n’ijoro.

Uyu mworozi akaba n’umucuruzi w’inkoko avuga ariko ko iyo inkoko zakingiwe neza kandi zikagirirwa isuku nta kizihungabanya. Inkoko ngo zikaba zifata inking zigera kuri esheshatu mu buzima bwazo kuva zivutse. Urukingo rwa mbere ngo ruhabwa inkoko ikivuka, urwa kabiri ikarufata imaze icyumweru, ku munsi wa 14 igafata urwa gatatu, ku minsi 21 igahabwa urwa kane, urwa gatanu ngo ikarufata imaze iminsi 45 ivutse naho urwa nyuma ari rwo rwa gatandatu ikazarufata imaze amezi ane ivutse.

N’ubwo ubwo twamusuraga yari afite inkoko z’imishwi gusa igiye kugera mu gihe cy’ukwezi ari na bwo atangira kuzigurisha, Hategekimana uvuga ko yakoze ubu bworozi kuva mu mwaka wa 2003, avuga ko ku busanzwe agira n’izimuha umusaruro w’amagi ariko uko zisaza akagenda azana imishwi yorera kugurisha hanyuma akanisagurira n’izizamuha amagi. Akomeza avuga ko ubworozi bw’inkoko ari bwiza cyane kuko umuntu ashobora kubukora bitamusabye igishoro kinini kandi ngo bukaba bwunguka iyo umuntu abwitayeho neza.

 

 

 

 

Speak Your Mind

*