Rwanda : Ubworozi bw’Amagweja butanga umusaruro mu gihe gito

Rwanda| Ubworozi bw’amagweja

Ubworozi bw’amagweja

Amagweja ni bumwe mu bworozi bumara igihe gito hakamenyekana umusaruro butanze ugereranyije n’ubundi bworozi.

Mu kiganiro na Agronome ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Gicumbi Nzeyimana Jean Chrisostome avuga ko ubu bworozi butangizwa no guhinga ibiti by’ibobere bimara igihe mu murima bikazajya bisoromwa bigaburirwa twa dusimba ari two dutanga ubudodo bukenerwa mu nganda z’ubudodo.

Ati “ubworozi bw’amagweja butangira mu gihe umworozi atangiye igikorwa cyo guturaga amagi y’amagweja”.

Ibi bikorerwa mu gace gasukuye kandi kaberanye n’aya magi, cyane cyane ahari akabiko ka aluminiyumu, kandi byamaze kumenyekana neza ko hatari umwanda watera indwara.

Nzeyimana avuga ko igweja rimwe rishobora gutera amagi ari hagati ya 300 na 400 ingunga imwe. Iyo igweja ry’irigore rimaze gutera amagi rihita ripfa ako kanya. Iry’irigabo ni ryo rishobora kumara igihe kurusha iry’irigore.

Iyo utugweja tumaze gukura hari urwego tugeraho ntitube tukirya tukihisha kugira ngo turuhuke, tubonereho no kwiyuburura duhinduka ibinyugunyugu. Mu gihe utu tugweja tumara cyose tuba tugaburirwa ibobere.

Kugeza ubu hegitari imwe ihinzemo ibobere ishobora kubyara toni 11,25 z’ibibabi bigaburirwa amagweja.

Ati “ amagweja ariye ibi bibabi atanga nibura udupfunyika tw’ubudodo tugera ku biro 200, utu na two tukaba tuvamo ubudodo bugera ku biro 40. Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere usanga hegitari imwe itanga ibiro biri munsi ya 40. Ibi bituma bagerageza korora utugweja twinshi n’ahantu hanini kugira ngo bashobore kugera ku musaruro bifuza”.

Ubu budodo bukomoka ku magweja buba bugizwe na hagati ya 70 na 75 % bya protein na hagati ya 25-35 by’ikitwa sericin.

Ubu budodo buba ari burebure cyane ku buryo rumwe rugira hagati ya metero 300 na metero 900 z’uburebure.

 

Speak Your Mind

*