Rwanda : Abarobyi barashimira PAIGELAC ko yatumye bamenya gusoma kwandika no kubara bakuze

Abarobyi barashimira PAIGELAC ko yatumye bamenya gusoma kwandika no kubara bakuze

Umwe mu bigishijwe gusoma kwandika no kubara akuze

Abaturage bakora uburobyi mu biyaga bo mu karere ka Bugesera barashimira umushinga ugamije gutunganya no kongera umusaruro w’amafi mu biyaga by’imbere mu gihugu PAIGELAC watumye babasha kumenya gusoma, kwandika no kubara kandi batari babizi.

Kabanyiginya Beatrice ni umurobyi uturiye ikiyaga cya Cyohoha y’epfo mu Kagari ka Biharagu mu Murenge wa Kamabuye, avuga ko mbere atari azi gusoma, kwandika no kubara kandi akaba yaterwaga ipfunwe nuko atabizi.

Agira ati “ nishimira ko najijutse kuko ntaramenya gusoma, no kubara, ntabashaga kwizigamira no kubyaza umusaruro ikiyaga nturiye, ariko ubu nsigaye mbizi”.

Umushinga ugamije gutunganya no kongera umusaruro w’amafi mu biyaga by’imbere mu gihugu PAIGELAC wajijuye abo baturage kubera ko wifuza ko bateza imbere imibereho yabo, ariko bagakora n’uwo mwuga bawuzi neza nk’uko Ndorimana Jean Claude umukozi w’uwo mushinga ushinzwe ishami ry’ubworozi bw’amafi n’uburobyi abisobanura.

“guhugura abo baturage bizatuma bamenya amategeko agenga umwuga wabo, kandi babashe gukorana n’ibigo by’imari bityo biteze imbere umwuga bakora tutibagiwe n’imiryango yabo”.

Uretse mu karere ka Bugesera umushinga PAIGELAC wateye inkunga abize bakuze bo mu turere twose tw’intara y’iburasirazuba twa Burera, Rubavu, Rusizi na Gicumbi, 779 nibo bakurikiye inyigisho zo gusoma, kwandika no kubara maze 629 barabimeya mu ikubitiro.

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi akarere ka Bugesera niko gafite umubare munini w’abazi gusoma, kwandika no kubara, ariko na none ngo niko kaza ku isonga mu murava wo kujijura abaturage, dore ko hasigaye 15.800 gusa by’abatazi gusoma mu 36.000 byari byarabaruwe mu mwaka wa 2007 ariko imibare ndakuka ikaba izagaragazwa n’ibarura ryakozwe mu kwezi gushize kuko izashyirwa ahagaragara mu kwezi kwa 12/2012.

 

 

 

 

Speak Your Mind

*