Rwanda | HUYE: AMATA ACURURIZWA MURI CENTRE YA ARETE-NYANZA AGIYE KONGERERWA AGACIRO

Abacuruza amata bo muri centre ya Arete-Nyanza iherereye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, ihuza abanyamuryango bagera kuri 12 bibumbiye muri koperative KIDACO bisobanuye mu rurimi rw’icyongereza Kinazi Dairy Cooperative ngo bagiye kongerera agaciro umukamo w’amata agurishwa banayashyire muri emballage.

HUYE: AMATA ACURURIZWA MURI CENTRE YA ARETE-NYANZA AGIYE KONGERERWA AGACIROIki gikorwa cyo kongerera agaciro umukamo w’amata kizakorwa kubufatanye bwa koperetive KIDACO n’abafatanyabikorwa babo, ngo byatekerejwe nyuma yo kubona ko mu gihe ikusanirizo ry’amata ryo mu murenge wa Kinazi ritaruzura baba bashatse inzu irimo imashini zibafasha gutunganya amata mu buryo budahungabanya umwimerere wayo.

Barateganya kandi kugenda hashyirwaho ibyapa n’ibirango by’amata akomoka mu murenge wa Kinazi ndetse hakajya hanatanajyaho gahunda yo gutanga amata mu ngero zitandukanye hakurikijwe ayo umuntu ashaka kuko kugeza ubu hatangwa ayo mu tujerekani twa litiro 5 kandi atariko buri wese aza ashaka izo litiro.

Aya mata kandi ngo yitabwaho kuburyo bushoboka, maze kuba meza kwayo bikaba aribyo bikurura abakiriya cyane abanyamahanga barimo abarundi n’abanyekongo.

Pasteur Munyaneza Athanase umuyobozi wa koperetive KIDACO y’abacuruzi b’amata mu murenge wa Kinazi aragira ati: “Kuba benshi bakunze amata akomoka mu murenge wa Kinazi muri centre ya Arrete, byose bituruka ku borozi bakora ibishoboka bakita ku mata akazanwa muri koperative atunganye. Ibi kandi bakabifashwamo n’uko dukorana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi ishami rya RAB Songa, aho aborozi bamaze gusobanukirwa n’uburyo bwo kugaburira neza inka no kuzivuriza igihe. Natwe ku ruhande rwacu twakira amata meza apimye kandi atarimo amazi cyangwa ibindi avangiwe, bityo agatunganywa mu buryo bunoze”

Muri iyi centre ya Arete abacuruzi b’amata ndetse n’aborozi, amata amaze kubateza imbere, aha mu ngero zifatika n’uko bamwe mu bagize iyi koperative KIDACO batangiye kubaka inzu y’igorofa izatwara amafaranga agera kuri miliyoni 150. Abandi bo nk’uko tubikesha umuyobozi wa koperative KIDACO, ngo byabafashije kurihira abana mu mashuri ndetse no kwiyubakira amazu ndetse no kwikenura mu miryango yabo.

MIGABO Vital umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa KINAZI ashimangira ko igikorwa cyo kongerera agaciro amata bakiteguye mu minsi yavuba kandi amata akomoka muri uyu murenge akazaba afite itandukaniro ry’andi mata cyane ko azaba afite n’ibirango byihariye

Abagize koperative bakaba bifuza kubona amahugurwa kugirango barusheho kunoza ibikorwa byabo, kubona emballage kuko kugeza ubu zikomeje kuba ikibazo zikaza zinahenze.

Iyi Koperative KIDACO y’abacuruzi b’amata bo mu murenge wa Kinazi ngo ku munsi bashobora gukusanya amalitiro agera ku 4000-5000.

 

 

Speak Your Mind

*