Rwanda : Ingurube ni itungo abanyaRulindo biyunvamo cyane.

Ingurube ni  itungo

Aborozi b’ingurube mu karere ka Rulindo ,bavuga ko ari itungo bemera, ngo kuko ryikundira  agace kabo, bityo baryorora ntirigorane nk’uko abenshi muri bo babivuga.

Bamwe mu batunze ingurube mu karere ka Rulindo, usanga abenshi bavuga ko ngo woroye ingurube nta rindi tungo wakorora.ibyo bakaba babivuga ngo kuko abazoroye bose zabateje imbere ku buryo bwihuse.

Bamwe muri abo  batunze ingurube , baba bavuga ngo ingurube irarya cyane, mu gihe abandi bo baba bavuga ko itarya cyane ugereranije n’andi matungo baba boroye mu ngo zabo .

Hakizimana Emmanuel, umworozi w’ingurube mu karere ka Rulindo yagize ati:”jye ndi umworozi w’ingurube, kandi mbimazemo igihe .jyewe nasanze ingurube itarya cyane, ugereranije n’inka kuko inka yo irya buri kanya ,ariko ingurube ishobora kurya rimwe ku munsi,ikanywa amazi”

Ikindi cyiza cy’ingurube abazoroye bavuga ngo ni uko yororoka vuba kandi cyane. Emmanuel akomeza avuga ko ingurube yima hashize amezi arindwi ivutse.naho iyo yabwaguye ngo ishobora kongera kwima nyuma y’amezi atanu cyangwa atandadatu.

Emmanuel  agira ati”ingurube ishobora kubwagura ibibwana bigera kuri cumi na bibiri icyarimwe,ariko akenshi biterwa n’ubuzima iba ibayemo.iyo irya neza igahaga irororoka cyane kurusha ya yindi ijya kwihigira”

Ingurube kandi ngo ikunda isuku cyane ku buryo iyo utayigiriye isuku ubuzima bwayo butamera neza.ikindi ngo ni uko yikundira kwivuruguta mu mazi kuko iba ishyushye ngo kubera ko igira ibinure byinshi, bigatuma ishyuha,kujya mu mazi rero ngo iba igira ngo ubushyuhe bugabanuke.

Ati”jyewe ingurube zanjye ndazoza n’amazi n’isabune ku buryo mbona ko ingurube yanjye ikeye.ikindi kandi ndazikoropera, mu nzu ziraramo hahora isuku,kuko ingurube iyo utayigiriye isuku usanga inuka ,nawe ukunva bikubangamiye”

Uyu mworozi w’ingurube ,agira aborozi inama yo korora ingurube, go kuko ntigora ikindi kandi ngo abona ariryo tungo ryororoka vuba, ikaba yakuzamura mu bukungu ku buryo bwihuse.

 

 

Speak Your Mind

*