Igikorwa cyo gukingira imbwa n’injangwe mu Ntara y’Amajyepfo cyatangirijwe mu Karere ka Huye kuri uyu wa 14 Nzeri,2012. Aboroye aya matungo mu Mirenge ya Tumba na Mukura ni bo bakingiriwe, iki gikorwa kikaba kizakomeza mu Mirenge yose ndetse no mu tundi Turere twose.
Uwimana Gaspard ashinzwe ubworozi mu Ntara y’Amajyepfo. Yavuze ko buri mwaka haba gahunda yo gukingira injangwe n’imbwa, indwara y’ibisazi by’imbwa. Ikiba kigamijwe ni ukugira icyizere gihamye ko aya matungo atakwanduza abantu ibisazi igihe abariye.
Gusa, hafi y’isoko ryo mu Irango iki gikorwa cyabereye hari imbwa gusa. Ntitwabashije kumenya icyabujije abafite injangwe kuzizana kandi barabimenyeshejwe. Icyakora, abazanye imbwa zabo bo ngo babitewe no gutinya ingaruka ziboneka iyo ziriye abantu.
Twahirwa Viateur ni umwe mu bari baje gukingiza imbwa y’iwabo. Yavuze ko iyo imbwa iriye umuntu idakingiye, nyira yo acibwa amafaranga menshi yo kumuvuza harimo n’amande. Uretse no gutinya amande kandi, ngo iyo imbwa iriye umuntu ikingiye bitwara amafaranga make yo kugura imiti mu gihe bitwara akayabo iyo nta cyizere cy’uko ishobora kuba irwaye ibisazi.
Abakingije uyu munsi babiherewe ibyemezo. Ibi bizafasha kugaragaza ko imbwa yakingiwe, igihe yariye umuntu, kugira ngo abaganga bamenye uko bamuvura. Uru rukingo kandi ruri gutangirwa ubuntu, kugira ngo hatazagira ucikanwa yitwaje ko yabuze amafaranga yo kururiha.
Ubundi tariki ya 28 Nzeri ni umunsi wahariwe kurwanya ibisazi by’imbwa. Biteganyijwe ko iriya tariki izagera nta mbwa isigaye idakingiye mu Rwanda.

Follow Us!
By PDGACO payday loans