Rwanda : Menya uko ubworozi bw’Inuma bukorwa

Menya uko ubworozi bw’Inuma bukorwa

Ubworozi bw’inuma ntiburitabirwa cyane mu Rwanda

Mu Rwanda tumenyereye ubworozi bw’amatungo maremare ndetse n’amagufi ,aho umworozi yita kumatungo ye akayagaburira akayavuza ndetse akamuzanira n’agafaranga tutibagiwe ko amuhaza no mu mirire.

Mu kiganiro n’ushinzwe ubworozi mu karere ka Bugesera Veterineri Kayitankore Leonidas avuga ko ubworozi bw’inuma bufite umwihariko kuko butamenyerewe hano mu Rwanda kubera umuco w’igihugu ko nta bwoko bw’inuma butanga inyama buhari.

Ati “inuma itera igi rya mbere hagati y’uminsi wa 8 n’uwa 9 igihe yatangiye kubana n’ikigabo(inuma y’ingabo) kandi  itera amagi abiri” .

Kubijyanye no guturaga, muganga w’amatungo Kayitankore avuga ko biba mbere y’amasaha 24 na 36 mbere y’uko umushwi uvuka, inuma itobora y’igi irimo ikoresheje umunwa kugirango ibone aho ihumekera.

Nyuma y’amasaha make igatangira kumena cyagishishwa cyangwa igihu cy’igi kugirango ishobore gusohokamo. Inuma igira umutsi ukomeye cyane ukaba ari nawo utuma isohoka muri rya gi .

“ kubijyanye n’ibyo  kurya, inuma igaburira abana bayo kuva ikivuka ikoresheje amata ya jabot, nyuma y’umunsi wakane n’uwa gatanu ,inuma zitangira kugaburira abana bazo ibiryo yamaze koroshya kugirango utwana tuze kubishobora ,muri byo harimo ibinyampekeiyo imaze iminsi 12 ivutse itangira guhabwa ibyokurya by’inuma zikuze”

Umushwi w’inuma ukuba ibiro byawo inshuro ebyi mu masaha 36 ikaba igeza k’uburemere 100% muminsi 3 cyangwa ine 4 ya mbere.
Igihe kivugwa cyane mumikurire yayo ni igihe kiri hagati y’umunsi wa 5 na 20 aho ishobora kunguka amagarama 50 buri munsi.

Urubuga rwa Wikipedia rutangaza ko inuma ivuka itabona kugeza k’umunsi wa 9 aho isohoka mu cyari , inuma ivuka nta mababa ifite k’umubiri agatangira kumera abanjirijwe n’ubwoya guhera k’umunsi wa 4, ivuka ipima garama 9, ko imara iminsi 18 irarira amagi ndetse ikamara ibyumweru bine mu cyari aho iba igaburirwa na nyina.

 

 

Speak Your Mind

*