Mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abantu n’amatungo, Ikigo RAB cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gukingira indwara y’ibisazi by’imbwa n’ibikorwa byo kwigisha abaturage iby’iyi ndwara, igikorwa cyatangijwe taliki ya 10 Nzeli 2012. Ku rwego rw’igihugu ,uyu muhango wabereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Bushoki ahakingiwe imbwa 87 n’injangwe 1.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Dr. Christine KANYANDEKWE ,umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubworozi mu kigo RAB afatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo kari gahagarariwe na Bwana MULINDWA Prosper, Umuyobozi w’akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’amajyambere.
Uretse abaturage boroye imbwa, uyu muhango witabiriwe kandi n’abanyeshuli bo mu mashuli abanza basobanuriwe ibibi by’indwara y’ibisazi by’imbwa ndetse basabwa kwibutsa ababyeyi babo kujya bakingiza imbwa zabo n’injangwe ku gihe no kwirinda imbwa z’inzererezi.
Dr. Christine Kanyandekwe, Umuyobozi wungirije w’ikigo RAB ushinzwe Ubworozi, akaba yakanguriye abanyarwanda bose boroye imbwa n’injangwe kwitabira kubikingiza, kuzageza ku itariki ya 28 Nzeli 2012, aho isi yose yizihiza umunsi wo kurwanya indwara y’ibisazi by’imbwa.
Dr.Christine Kanyandekwe atangiza igikorwa cyo gukingira.
Murindwa Prosper umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imari n’amajyambere, yibukije abaturage ba Rulindo ko bagomba kwitabira gukingiza ku gihe ndetse bakirinda ko imbwa zabo zizerera zikaba zakwangiza ubuzima bw’abandi baturage.




Follow Us!
By PDGACO payday loans