Rwanda | Muhanga: Aborozi b’imbwa zakingiwe barasabwa ko zajya zihabwa ibimenyetso ku bw’umutekano

Muhanga Aborozi b’imbwa

Mu karere ka Muhanga batangije igikorwa cyo gukingira amatungo y’imbwa n’injangwe mu rwego rwo kuyarinda kwanduza abantu igihe yafashwe n’indwara.

Bamwe mu borozi b’aya matungo mu karere ka  Muhanga barasaba abashinzwe inkingo kuzajya bashyira ikimenyetso ku mbwa yamaze gukingirwa ku buryo aho izajya bazajya bamenya ko yakingiwe.

Ibi aba borozi barabisaba kubera impungenge z’uko hari abantu bashobora gucirira imbwa zidakingiye bakazita amazina y’izo bari bafite mbere zakingiwe kuko nta kimenyetso gihariye kigaragaraza ko imbwa yakingiwe uretse certificat baha nyiri itungo gusa.

Iki gikorwa cyo gukingira imbwa mu karere ka Muhanga cyatangirijwe mu mudugudu wa Gihuma mu kagari ka Gahogo  mu mumurenge wa Nyamabuye.

Mu karere ka Muhanga habarurirwamo imbwa zisaga 400 ari zo zigomba kubona uru rukingo. 

N’ubwo n’injangwe zigomba gukingirwa ngo nta n’imwe ihabarizwa kuko ngo kuzifata bitoroshye.

Mbere yo gukingira imbwa, babanza kuzuza umwirondoro wayo, izina igitsina,ubwoko n’itariki y’amavuko ku ifishe yabugenewe.

Kuri iyo fishe haba hariho n’umwanya bandikaho amazina ya nyirayo. iyo imbwa imaze gukungirwa iyo fishe bayiha   nyir’imbwa nk’icyangombwa cyemeza ko imbwa ye yakingiwe.

Umukozi w’akarereka Muhanga ushinzwe ubworozi Dr Bizimana Ferdinand  avuga ko bishoboka ko icyo kimenyetso cyabaho ariko kugishyiraho bazabanza kugeza icyo gifuzo kukigo k’igihugu cyita kubuhinzi n’ubworozi bakabyigaho.

Ibisazi by’imbwa ni imwe mu ndwara ikunda kuzahaza imbwan’injangwe ndetse n’izindi nyamanswa zaba zarumwe n’imwe muri zo iyirwaye.

Ibi bisazi  biterwa na Virusi; iyi virusi ihita igenda ikajya mu bwonko ubw’imbwa cyangwa ubw’umuntu warumwe n’imbwa yasaze. Iyo ndwara ihita itangira kugagaza umubiri ndetse n’ubwonko nk’ imbwa yafashwe n’iyo ndwara, itangira kutumva neza,wayihamagara rimwe narimwe ntiyumve ukagira ngo n’agasuzuguro yadukanye.

Iyo ndwara kandi inafata ahagana mu muhogo kuburyo itabasha kumoka ngo ijwi risohoke neza nk’iyo igize icyo yikanga .ikirenze aho n’uko igira amahane kuburyo isagarira icyo ihuye nacyo.

Injangwe yo usanga ikunda kwihisha isa naho ifite ubwoba nyamara itarisanzwe igira ubwoba.

Inyamaswa yafashwe n’ibyo bisazi iyo iriye umuntu bimugiraho ingaruka mu buzima bwe kuburyo ashobora no gusara cyangwa gupfa.

Mu gihe hagaragara ko hari imbwa zitakingiwe nk’izirirwa zibunga zitagira banyirazo ndetse n’izo bene zo banze gukingiza hazakurikiraho igikorwa cyo kuzica kugirango zitazakwirakwiza ibyo bisazi hirya no hino mu gihugu

 

 

Speak Your Mind

*