Hashize igihe kitari gito abantu bafite ibikorwa by’ubworozi mu murenge wa Muhanda wo mu karere ka Ngororero cyane cyane abafite inzuri muri Gishwati no mu nkengero zayo, bavuga ko umusaruro w’amata ubapfira ubusa kubera kutagira isoko ryayo.
Nkuko twabibagejejeho mu nkuru zatambutse, muri ako gace usanga amata agurishwa ku mafaranga makeya cyane, nk’aho akajerikani ka litiro 5 kagurishwa ku mafaranga 300 gusa naho ijerikani ya litoro 20 ikagurishwa hagati y’amafaranga 1500 n’ibihumbi 2000.
Kuri ubu, akarere ka Ngororero gafatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo RAB barimo kubaka amakusanyirizo muri aka gace kugira ngo icyo kibazo kibonerwe umuti kuko aho hantu haboneka amata menshi.
Imirimo yo kubaka zimwe mu nyubako zizashyirwamo amakusanyirizo ikaba igeze kure kandi aborozi bakaba babyishimiye. Umwe mubororeye inka nyinshi aho hantu akaba yaratubwiye ko kutagira aho bagurisha amata byari bitangiye gutuma agabanya umubare w’inka ahororeye kandi ngo hari na bagenzi be bendaga kubigenza batyo. Ikindi ngo hari abagiye bahabwa ahantu ho kororero kubera kuhakundira ubwatsi buhaboneka, ariko bamenya ko nta soko ry’amata rihari bagahita bareka imishinga yabo.
Uretse ayo makusanyirizo agiye kuhashyirwa, ubusanzwe muri ako gace hagaragaraga gusa aho bakorera fromage (fromagerie) habiri ariko naho hadashobora gukoresha amata menshi kubera isoko ritoya bafite.
Kubwe, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanda avuga ko ubuyobozi ntagihe butazahagurukira gukemura ibibazo by’abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage, ariko nabo akabasaba kutareba inyungu zabo gusa ahubwo bagomba no gushyira mu bikorwa gahunda nziza Leta iba yahisemo.

Follow Us!
By PDGACO payday loans