Inka zigera kuri 13, nizo zahawe abatishoboye mu murenge wa Bigogwe mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no kwiteza imbere. Izi nka zikaba zaratanzwe muri gahunda ya Girinka,gahunda yashyiriweho gufasha Abanyarwanda batishoboye kwikura mu bukene no kugera ku iterambere rirambye.
Izi nka 13 zatanzwe n’abaturage bari barazihawe muri gahunda ya Girinka mu karere ka Nyabihu mu bihe bya mbere. Nyuma y’aho inka bari barahawe zatanze umusaruro ufatika,ngo bishimiye ibyiza bagiriwe bitura uwazibahaye nabo boroza bagenzi babo ngo nabo basogongere ku byiza inka zabagejejeho.
Abahawe inka bakaba bavuga ko bagiye kuzifata neza zikazabafasha kwikura mu bukene. Bongeyeho ko imiryango yabo igiye kumererwa neza dore ko zizabafasha kubona ifumbire izabafasha kongera umusaruro wabo ndetse nizibyara bakazabona n’amata azazamura imirire yabo.

Veterineri w’akarere ka Nyabihu Shingiro Eugène asaba abahabwa inka n’abafite andi matungo kurushaho kuyitaho no mu gihe habonetse ikibazo bakitabaza abashinzwe ubworozi
Veterineri w’akarere ka Nyabihu Shingiro Eugene,akaba avuga ko uhawe inka asabwa kuyifata neza kandi ko n’uwagira ikibazo ikarwarwa agomba guhita yihutira kwiyambaza ushinzwe ubworozi muri ako gace akamufasha. Yongeyeho ko nka veterineri w’akarere nawe yiteguye gukora ibishoboka byose mu kwita ku matungo yose kugira ngo abaturage bayatunze arusheho kubateza imbere no kubaha umusaryro wifuzwa. Gusa abaturage ngo bakaba basabwa ubufatanye n’inzego zishinzwe ubworozi kugira ngo butere imbere.
Kuva mu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 umaze amezi asaga 2 utangiye,inka zimaze gutangwa muri gahunda ya Girinka zikaba zigera ku 189. Muri uyu mwaka w’imihigo, akarere ka Nyabihu kakaba kariyemejwe ko hazatangwa muri gahunda ya Girinka inka zigera kuri 800 nk’uko Shingiro Eugene yabidutangarije.

Follow Us!
By PDGACO payday loans