Rwanda | Nyagatare: Abanyamuryango ba Koperative Terimbere Mworozi banenga imicungiye y’umutungo wayo

Abanyamuryango ba Koperative Terimbere Mworozi itunganya kandi igacuruza amata ikorera mu Murenge wa karangazi mu Karere ka Nyagatare barinubira imikorere ya koperative yabo muri iki gihe inavugwaho imikoreshereze mibi y’umutungo bitewe n’urunturuntu rurwangwa mu buyobozi bw’iyo koperative.

Mu gihe umwuka mubi muri iyo koperative wahuruje ubuyobozi bw’intara ndetse n’urwego rushinzwe guteza imbere amakoperative ku rwego rw’igihugu, bamwe mu banyamuryango bayo bavuga ko ikibazo kiri mu guhanganira ubuyobozi. Bazatsinda Tom, umwe mu banyamuryango ba Koperative Terimbere Mworozi akaba yaranahoze ayobora komite ngenzuzi yayo akaza gusezera, agira ati “ Kubera umwuka mubi uzanwa n’abayobozi cyane cyane uturutse ku kutavuga rumwe ku mikoreshereze y’umutungo, abanyamuryango bacitsemo ibice.”

Undi munyamuryango w’iyi koperative we avuga ko ikibazo cyayo kiri hagati y’uwitwa Kalisa wahoze ayiyobora na Mutebi uyiyobora kuva mu 2010. Akavuga ko aba bagabo bombi bahanganira ubuyobozi. Ibi bikanemezwa na Mutebi usanzwe ari umupasteri. Mutebi agira ati “ Ndabizi ko bandwanya ariko njyen mbona nta mpumvu ahubwo bakwiye kuza tugasenyera umugozi umwe tugaharanira ibyazanira koperative inyungu aho guhora mu matiku.”

Nyuma yo kumva ibibazo bya Koperative Terimbere Mworozi, Umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) bafashe umwanzuro wo guhagarika ubuyobozi bw’iyo koperative basigaho perezida wayo gusa. Umwanzuro wo gusigaho umuyobozi wayo ngo ukaba wafashwe nyuma yo gusanga nta kibazo kimureba ubwe gihahari.

Nyuma yo gusesa inzego zari zisanzweho, aba bayobozi bakaba basabye abanyamuryango b’iyo koperative kwitoramo ubundi buyobozo bwa koperative, abajyanama ndetse n’indi komite ngezuzi. Guverineri Uwamariya Odette akaba yabasabye kuzishakamo inyangamugayo ubwo bazaba batora abandi bayobozi kandi bagaharanira icyabateza imbere aho gutakaza umwanya wabo mu matiku. Yagize ati “Amatiku ntiyubaka arasenya.”

Naho Umuyobozi Mukuru wa RCA, Mugabo Damien, akaba yizeje abanyamuryango ba Terimbere Mworozi ko agiye gushyiraho urwego ruzacukumbura ikibazo kiri muri iyo koperative ku buryo mu byumweru bibiri biri imbere kizaba gifatiwe umwanzuro kuko ngo bigaragara ku gishingiye ku bantu ku giti cyabo. Mugabo akaba kandi yanabemereye amahugurwa ku micungire y’amakoperative kugira ngo bazajye bashobora gukurikirana ibikorwa bya koperative n’ibibazo bishobora kuyivukamo babikumire bitaragera kure.

 

 

 

Speak Your Mind

*