Rwanda | Nyagatare: Aborozi barasabwa gukurikiza amabwiriza y’abaveterineri kugira ngo bakumire isazi ya Tsetse

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) kirasaba aborozi bo mu Karere ka Nyagatare gukurikiza amabwiriza yo gukoresha imiti yoza inka ndetse no kuyakingiza kugira ngo barwanye isazi ya Tsetse ihakekwa.

Aborozi bo muri uwo Murenge wa Matimba bavuga ko isazi ya Tsetse yatangiye kugaragara muri ako gace mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo gutwikwa kw’amashyambao mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya.

Ubwo bakingiraga inka zo mu Kagari ka Kirebe ko mu Murenge wa Matimba gahana imbibe na pariki y’Akagera ndetse n’igihugu cya Tanzaniya Dr Gafarasi Isdore, umukozi wa RAB ushinzwe gukurikirana indwara z’amatungo, yavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko isazi ya Tsetse mu Karere ka Nyagatare ihari cyane cyane mu mirenge yegeranye na pariki.

Dr Gafarasi akaba yasabye aborozi gukoresha neza imuti woza inka kandi bakibuka ko bagomba kujya boza kabiri mu cyumweru kuko ngo iyo miti yica iyo sazi. Yagize ati “Ndasaba abaturage gushyiramo ingufu nk’izo bakoresheje bakigera aha hose hakiri ishyamba bagakingiza inka kandi bagakoresha neza imiti yo koza bakayirwanya.”

Mu gihe aborozi bavuga ko imiti yoza inka bayibona ku buryo bworoshye ariko banavuga ko inka zabo zikomeje gupfa maze bagasaba ko bakongererwa umubare w’abaveterineri kugira ngo igikorwa cy’ikingira kihute. Umwe muri bo yagize ati “Tsetse biragaragara ko ihari kuko amashyo yacu akomeje gupfa. Imiti yo koza yo turayibona ariko nibanatwongerere umubare w’abaveterineri badukingirire vuba inka.”

Dr Gafarasi akaba akomeza asaba aborozi guhagurikira gusukura inzuri zabo bazigabanyamo ibihuru kandi ngo bagashyira iminsi ibiri izwi yo kujya bogerezaho inka zabo.  Aranabibutsa kandi ko bagomba kujya bakingiza inka buri mezi atatu kugira ngo bazirinde kwibasirwa n’indwara ndetse n’iyo sazi ya Tsetse. Dr Gafarasi akaba yavuze ko ibyo bikwiye kwitabwaho by’umwihariko n’aborozi bororera  mu kibaya kiva Matimba mu Karere ka Nyagatare kikagera i Ndego mu Karere ka Kayonza.

 

 

Speak Your Mind

*