Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, kuri uyu wa 5/9/2012, mu Nteko y’Akarere bwongeye gusaba bwihanangiriza abaturage bari barahawe amafamu none bakaba barayahinduye amasambu y’ubuhinzi gukoresha ubutaka icyo bwagenewe kuko guca ukubiri n’amategeko agenga imikoreshereze y’ubutaka byatangiye guteza amakimbirane hagati y’aborozi n’abahinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Muganwa Stanley, asobanurira abitabiriye Inteko y’Akarere ka Nyagatare itegeko ry’ubutaka, yavuze ko kubera kutubahiriza ingingo ya 37 na 38 z’iryo tegeko hari abatangiye gutema inka z’abandi. Yagize ati “Hari aho usanga inka zigenda zigatemwa kubera ko hari abahinze hagati y’amafamu.”
Uyu muyobozi, imbere ya Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, yavuze ko abenshi mu bafite amafamu uvuze ngo aborozi ni bazamuri intoki bareba hasi. Ati “Bituruka ku kuba ubutaka bwari bugenewe korororerwamo hafi ya bwose bwarahindutse amasambu.”
Yakomeje avuga ko mu gihe basaba aborozi gutera urubingo mu mafamu hakaba n’ubwatsi MINAGRI iteganya gutanga bwo guhinga mu mafamu, bamwe mu baturage batangiye kugisha inama ubuyobozi bw’akarere babaza niba uwahingana urubingo n’ibigori rutagera hejuru ibigori bimaze kwera. Ati “Sinzi ubwo abashinzwe iby’ubuhinzi n’ubworozi murabizi kundusha buriya mwatubwira niba byashoboka guhingana urubingo n’ibigori cyangwa ubwo bwatsi bwa MINAGRI bikazamukana ku buryo noneho mu gihembwe gikizakurikiraho.”
Mu rwego rwo gukwepana n’abashaka kubabuza guhinga mu mafamu, Muganwa Stanley, akaba yavuze ko hari abahinduye gahunda y’amasaha yo guhinga. Ati “Ubu ng’ubu gahunda yo guhinga ku manywa yarahindutse basigaye bahinga nijoro.” Ati “Tuzajya tubyuka dusange amasaka n’ibigori byarameze.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bukaba bwasabye ubufatanye n’inzego zose kuva ku rweo rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere mu gukurikirana icyo kibazo.
Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, na we wari witabiriye iyo Nteko y’Akarere ka Nyagatare, akaba yibukije inama aborozi bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, mu kwezi kwa gatandatu aho bemeranyijwe ko ubutaka bugomba gukoreshwa icyo bwagenewe. Guverineri akaba yasabye by’umwihariko abayobozi b’imidugudu kubibafashami kubibafashamo abaturage bagakoresha ubutaka icyo bugenewe bandikishije mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka.
Guverineri Uwamariya akaba yasabye abaturage ba Nyagatare ko uwashaka guhindura imikoreshereze y’ubutaka yabisaba inzego zibishinzwe aho kunyuranya n’amategeko. Ati “Birashoboka ko babikwemerera cyangwa bakabikwangira ariko nta muntu n’umwe wemerewe gukoresha ubutaka icyo butagenewe.”
Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, yasuraga Akarere ka Nyagatare ku wa 14 na 17/06/2012 yagiraniye inama n’aborozi bo mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga abasobanurira ku ubutaka bugomba gukoreshwa icyo bwagenewe ndetse ahava banemeranyijwe kubyubahiriza. Minisitiri akaba yarasize asabye ko hajyaho komisiyo yo gukurikirana icyo kibazo muri buri murenge ufite igice cyagenewe ubworozi.
Gusa ikigaragara hirya no hino mu mirenge cyane cyane muri Musheri, Matimba, Karangazi na Rwimiyaga n’uko abaturage batabyumva neza akaba ari nay o mpamvu bamwe ngo basigaye bahitamo guhinga nijoro aho guhinga ku manywa.

Follow Us!