Rwanda : Zimwe mu ndwara umworozi w’inkoko agomba kwitondera zibuza inkoko gutanga umusaruro mwiza

Zimwe mu ndwara umworozi w’inkoko agomba kwitondera zibuza inkoko gutanga umusaruro mwiza

Umworozi w’inkoko agomba kuzigirira isuku kugira ngo zizatange umusaruro mwiza kandi zibe zirinzwe indwara

 Inkoko ni itungo rikunze kororwa mu Rwanda. Ibi bikaba biterwa nuko ahanini aya matungo atarushya cyane aborozi nyamara akaba atanga umusaruro ushimishije iyo yitaweho. Mu bworozi bw’inkoko,umworozi asabwa kwitonda no kurwanya indwara zishobora kwibasira ubworozi bwe zikamuvutsa umusaruro yari yiteze. Ni muri urwo rwego nyuma yo kurebera hamwe indwara ya Gumboro,kokusidiyoze n’umusinziro, tugiye kurebera hamwe indwara y’inzoka z’inkoko,kurya amagi no kuryana kw’inkoko.

 

Indwara y’inzoka ku  nkoko

Nk’uko tubikesha igitabo cya Inades Formation Rwanda asbl kitwa “Ubworozi bw’inkoko zitera “,inzoka ni zimwe mu ndwara z’inkoko. Zikunda kuboneka mu bworozi bw’inkoko iyo zitagirirwa isuku. Zikunda gufata mu mara cyangwa mu myanya y’ubuhumekero. Zituma inkoko zinanuka, zigahitwa ndetse zikaba zanapfa. Abazirinda inzoka baziha imiti yo kuzirwanya. Iyo miti bayishyira mu biryo cyangwa mu mazi. Iyo miti ni nka Tetaramizole(Tétramizole), Piperazine(piperazine) n’indi.

 Kuryana kw’inkoko no kurya amagi

Kuryana kw’inkoko cyangwa no kurya amagi biterwa n’uko inkoko ziba zibuze intungamubiri za ngombwa cyane cyane iz’imyunyu na za Vitamine. Haba n’ubwo biterwa n’uko inkoko zibyigana ,ibyo kuriramo no kunyweramo ari bike,cyangwa mu mazu harimo urumuri rwinshi nk’uko igitabo gikomeza kibivuga.Umworozi agerageza kumenya icyaba kibitera akagikosora. Ubusanzwe atanga Vitamine n’imyunyu atagombye gutegereza yuko ziryana. Ashobora gutanga Supravitaminol, garama 2 muri litiro y’amazi.

Uburoro n’ibindi bifata uruhu

 Uburoro, inda,imbaragasa,uburondwe n’ibindi bishobora kuboneka mu mazu y’inkoko afite isuku nke. Kubyirinda ni ukubanza gutera imiti yica udukoko mu mazu mbere yo gushyiramo inkoko. Ni ngombwa no kugira isuku iteka aho inkoko ziba ,mu byo zirya no ku binjira aho ziba. Icyo umworozi agomba kumenya ni uko indwara z’inkoko zitera igihombo gikomeye ari nayo mpamvu ari ngombwa buri gihe gusuzuma ubworozi. Iyo indwara ijemo ntitahurwe kare yica nyinshi. Ni ngombwa kandi kwitabaza Veterineri igihe hari ikitagenda neza. Iby’ibanze umworozi agomba kumenya ni uko isuku no gukingira ari bwo buryo bwiza bwo guhashya indwara z’inkoko. Borozi b’inkoko rero ni ahanyu gukora ibishoboka byose ngo mubone umusaruro mwifuza,mutere imbere.

 

 

 

Speak Your Mind

*