Rwanda | Kayonza: Aborozi barasabwa kuzitira inzuri kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku bworozi wiyongere

Rwanda | Kayonza Aborozi barasabwaGuverineri w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette arasaba aborozi bo mu ntara y’uburasirazuba kuzitira inzuri zabo no kuzitunganya kugira ngo umusaruro w’ibikomoka ku bworozi bwabo urusheho kwiyongera.

 

Guverineri Uwamariya abitangaje nyuma y’ibiganiro minisitiri w’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi n’abakozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi RAB bagiranye n’aborozi bo mu ntara y’uburasirazuba. Ibyo biganiro byari bigamije gusobanurira aborozi amabwiriza mashya agenga ubutaka bwagenewe kororerwaho, ndetse no kubagira inama kugira ngo ubworozi bwa bo burusheho gutera imbere.

 

Aborozi bakunze kugaragaza imbogamizi yo kutamenya ibikoresho byemewe bakoresha kugira ngo bazitire inzuri za bo. Bamwe bavuga ko ari senyenge zemewe gukoreshwa mu kuzitira inzuri, ariko abandi bakavuga ko umuntu ashobora kuzitiza ibikoresho byose afite kuko senyenge zihenda.

 

Kuri icyo kibazo minisitiri Kamanzi yasabye aborozi gukomeza kuzitiza inzuri za bo imiyenzi, dore ko yifashishwa n’abantu batari bake mu kuzitira inzuri za bo. Avuga ko aborozi bashobora kwifashisha n’ibindi biti bya gakondo babona biboroheye, ariko inzuri zikaba zizitiye.

 

Guverineri w’uburasirazuba akomeza avuga ko buri muturage wese wahawe ubutaka agomba kubukoresha icyo yabuherewe. Abivuze nyuma y’aho bigaragariye ko hari bamwe mu bahawe ubutaka bwo kororeraho bakabukoresha mu bikorwa by’ubuhinzi kandi bitemewe.

 

Speak Your Mind

*