
Ubwatsi bwa Mukuna bwagiye bushyikirizwa imirenge kugira ngo buhabwe abahawe inka muri gahunda ya Girinka bityo buzabafashe kuzigaburira zitange umusaruro mwiza
Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB, akarere ka Nyabihu kahawe ubwatsi buzashyikirizwa abahawe inka muri gahunda ya Girinka kugirango buzabafashe kuzigaburira neza bityo zitange umusaruro mwiza,zibafashe kwikura mu bukene.
Ubu bwatsi bwo mu bwoko bwa Mukuna n’ibinyamisogwe bigomba kugaburirwa amatungo bivanzwe n’ibinyampeke nk’uko ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu yabidutangarije. Mukuna ikaba ikize cyane ku ntungamubiri za proteines cyane ugereranije n’ubundi bwatsi bukunze kuboneka.
Ubu bwatsi bw’amatungo bukaba bufasha itungo gukura neza kandi rigatanga umusaruro,igihe umworozi aburigaburiye neza,abuvanga n’ibindi byatsi bwagenwe bijyana nk’ibinyampeke,ku buryo bwiza nk’uko Shingiro Eugene ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu yabigarutseho.
Ubu bwatsi bwatanzwe ku bufatanye na RAB, bukaba buhabwa aborozi bahawe inka muri gahunda ya Girinka,kandi bakabuhabwa ari imbuto imeze nk’ibishyimbo. Umuntu akaba ahabwa ubu bwatsi bitewe n’ubuso afite bwo kubuhingaho uko bungana.
Ushinzwe ubworozi mu karere ka Nyabihu akaba avuga ko mu kubutera iyo ari agace gasanzwe kera cyane,hagati y’igishyimbo n’ikindi uwabuhinze asigamo metero imwe. Naho iyo ari ahantu hatera cyane akaba asigamo cm 50 hagati y’igishyimbo n’ikindi. Iyo bweze bukaba busarurwa bukagaburirwa amatungo buvanzwe n’ibinyampeke bityo bikagirira itungo akamaro kanini,yaba mu mikurire ndetse no mu gutanga umusaruro mwiza.
Ikigamijwe,kikaba ari uko ubu bwatsi buzafasha abahawe amatungo muri gahunda ya Girinka kugaburira amatungo yabo neza bityo agakura neza,akazabafasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene bakoresheje ibiyakomokaho nk’amata,ifumbire n’ibindi.
Follow Us!
By OBREAKSL penny stocks