Aborozi b’amafi 22 b’Abanyarwanda bamaze kugera ku bikorwa nibura biruta iby’abandi, hamwe n’ababaherekeza muri uyu mwuga, guhera kuri uyu wa 21 Mutarama bateraniye i Huye mu mahugurwa y’iminsi itanu. Aya mahugurwa ngo bazayakuramo ubumenyi buzababashisha kuba aborozi b’amafi b’umwuga.
Ubundi, Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi no kwihaza mu biribwa, FAO mu magambo ahinnye y’icyongereza, ni bo bateguye aya mahugurwa.
Gusa, si ubwa mbere aborozi b’amafi bo mu Rwanda bagenerwa amahugurwa. Akarusho k’ayangaya kaba ari akahe?
Gregoire Dusabemungu ushinzwe guteza imbere ubworozi bw’amafi n’uburobyi muri RAB, ati “mbere twakunze gutanga amahugurwa arebana n’iby’ibanze: ese ifi ni iki? Ikenera iki? Yororerwa hehe? N’ibindi. Ubwo bumenyi twari dufite bwari butarabyazwa igikorwa gishobora kuzanira aborozi b’amafi inyungu ifatika.”
Mu masomo aba borozi bazigishwa harimo kumenya gukora umushinga w’ubworozi bagamije kubona inyungu ifatika, uko bategura aho kororera, uko bahitamo ubwoko bw’amafi yo korora, uko bayorora ndetse n’uko bayitaho kugira ngo uyu mwuga uteze imbere nyirawo.
Abitabiriye aya mahugurwa kandi bazakora imyitozo ijyanye n’ibyo bize, kugira ngo bazabashe kubishyira mu bikorwa neza.
Amafi ni kimwe mu biribwa bizanira umubiri intungamubiri zihagije nyamara mu Rwanda arahenda kubera ko abayorora bakiri bakeya, ndetse n’ahabonetse akenshi akaba ananutse, ku buryo abaguzi batayakunda, bagahitamo avuye hanze y’u Rwanda.
Munyarubuga Java, umworozi w’amafi wabigize umwuga wo mu Karere ka Nyanza avuga ko ahanini ngo biterwa n’uko kubona ibiryo by’amafi ku buryo yamererwa neza akabyibuha bityo agatanga umusaruro ufatika bitaborohera.
Agira ati “ibiryo by’amafi twajyaga tubihabwamo inkunga, bivuye muri Israel. Njyeweho nyuma natangiye kujya mbyikurira i Bugande. Icyakora, hari gahunda y’uko tuzigishwa uko twabyikorera. Icyo gihe ni bwo tuzabasha korora amafi uko bikwiye, bitanaduhenze.”

Follow Us!
By PDGACO payday loans