Abihaye Imana bari mu muryango witwa Abambari b’uburukundo batuye mu murenge wa Mugombwa ho mu karere ka Gisagara, barahamagarira abaturage kujya bakurikiza inama bagirwa n’ubuyobozi zijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, kuko ngo igihe cyose havamo umusaruro mwiza n’aho batangira bibagoye. Bo ngo babasha kwitunga babikesha ubworozi butandukanye bakora bukabaha kubona ifumbire ijya mu myaka bahinga.
Gahunda zitandukanye zijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ntizikunze guhita zumvikana mu baturage nk’uko abatuye umurenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara babivuga, ndetse bamwe ngo ntibanazikurikiza ibi bikabaviramo kuba bakwibuza iterambere. Nyamara ariko ngo n’ubwo bitoroha mu ntangiriro nyuma haboneka umusaruro mwiza. Abaheye Imana bitwa Abambari b’urukundo bavuga ko uyu munsi babasha kwitunga ndetse bakanaha ubufasha abandi bantu, babikesha ubworozi bw’inkoko, inka n’inkwavu bakora, maze ifumbire bakuyemo ikajya mu myaka bahinga. Aba bihaye Imana bamaze imyaka igera kuri 20 bashinze umuryango wabo, bavuga ko kuko bataremezwa neza na kiriziya nta nkunga bajya babona bityo bakaba bagomba kwitunga, ubu bakaba babikura muri ubu bworozi.
Soeur Marie Gorette Nsabayezu umwe mu bagize uyu muryango aragira ati “Ubuhinzi n’ubworozi birafasha n’ubwo akenshi tutita kubyo abayobozi batubwira, akenshi tunabikora twanga ariko bikaduha umusaruro. Twe rero twiyemeje kugerageza byose dushoboye kuko tugomba kwitunga kandi twarabishoboye kuko ubu ntitubura amata cyangwa amagi, ndetse tugira n’abana b’imfubyi turera bityo bakabona ibyo kurya ndetse tukabona n’ayo tugurisha mu baturanyi bayashaka.Turahinga kandi tugafumbira bityo tukeza”.
Ikindi cyaba gifasha aba bihaye Imana ndetse n’abaturage b’uyu murenge muri rusange ngo ni imikoranire myiza n’ubuyobozi bwabo, aho bubaba hafi, nabo bakagerageza kumvira inama bagirwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa Bede John nawe yemeza ko kugera ubu bafite imikoranire myiza n’abaturage, aho bagerageza kubagira inama, bakabashakira abaterankunga bakabaha amahugurwa ajyanye n’ubworozi ndetse bakanafasha kubona inguzanyo igihe bazishaka kuko ngo bijya bibagora rimwe na rimwe. Bwana Bede John anashishikariza abaturage bose kwitabira ibi bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi kuko baturiye icyaro bagasabwa rero kubyaza umusaruro ubutaka bafite.
Aba bihaye Imana bo muri uyu murenge babana ari 22, ubu borora inkoko zigera kuri 83, inka 3 ndetse n’inkwavu zisaga 30.

Follow Us!
By OBREAKSL penny stocks