Rwanda | Kamonyi: Gukorana n’ikusanyirizo bizafasha aborozi kugurirwa amata ku giciro kijyanye n’ibyo bakorera inka

Gukorana n’ikusanyirizo

Mu gihe ahacururizwa amata usanga igiciro cya yo kiri hejuru, bamwe mu borozi b’inka bavuga ko abagemu baba bayaranguye ku giciro kidafite aho gihuriye n’imvune baba bagize. Abo borozi biyemeje gukorana n’ikusanyirizo akaba ari ryo rizajya ribafasha kugurisha umukamo.

Nyuma y’amahugurwa y’iminsi ibiri, aborozi bo mu karere Kamonyi bashoje kuri uyu wa gatanu tariki 11/1/2013, bafashe ingamba zo gukorana n’ikusanyirizo ngo ribafashe gupima ubwiza bw’amata  no kuyabonera isoko.

Ingamba nk’izo zafashwe mu gihe usanga ahacururizwa amata muri aka karere, agurishwa hagati y’amafaranga 400frw na 500Frw kuri litiro. nyamara aborozi bo ngo baba bayatangiye hagati y’amafaranga 150frw na 170frw kuri litiro.

Ndayahoze Innocent, utuye mu kagari ka Kagina ho mu murenge wa Runda, atangaza ko icyo giciro  cy’amafaranga 170frw abagemu babaguriraho amata, atuma aborozi bakorera mu gihombo. Ibyo arabivuga ahereye ku mirimo umworozi aba yakoze nko kwahira, kuvoma no kugura imiti n’ibindi.

Ikusanyirizo rya Mugomero, rihurirwaho n’aborozi bagera ku bihumbi 20, risanzwe ripima ubuziranenge bw’ amata azanywe n’abagemu ku giciro cy’amafaranga 10frw kuri litiro. Perezida wa ryo Musabire Francois akaba avuga ko iyo mikorere igiye guhinduka bagafasha aborozi kudahendwa n’abagemu.

Mu mikorere mishya y’ikusanyirizo, aborozi bazajya barishyikiriza amata; noneho abagemu bajye baza kugura ku ikusanyirizo byibuze ku giciro cy’amafaranga 250frw kuri litiro. ibyo ariko na none ngo bikazakorwa habanje guhura abagemu, bakabasobanurira ko batagomba guhenda abaguzi.

Ikindi kibazo aborozi bigiye muri ayo mahugurwa, ni ukubungabunga ubuziranenge n’isuku y’amata, aho bibukijwe mu gitondo kare izuba ritarava, gukamira mu bicuba bya aluminium, kwirinda gukama inka iri ku miti no kwirinda kuvanga amata mo amazi.


 

 

 

Speak Your Mind

*