Rwanda | Muhanga: Umworozi w’inkoko aremeza ko ubu bworozi bufite amafaranga nubwo buhenze

Muhanga Umworozi w’inkoko aremeza

Umwe mu borozi b’inkoko mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo mu murenge wa Nyamabuye mu kagari ka Gahogo,  wiyemeje korora inkoko za Kijyambere aratangaza ko ubu bworozi bwinjiza ariko ngo busaba byinshi.

Shema avuga ko inkoko borora bazikura mu gihugu cya Kenya kuko ariko kugeza ubu muri aka karere babonye bafite ama-laboratoire akora izi nkoko kuko mu busanzwe zitajya zituragira ubwazo.

Nibura iyo yaranguye imishwi yazo azana izitari munsi ya 400 zose akabasha kuzitaho kuko afite ibyangombwa byose bisabwa kugirango zibashe kubaho neza.

Bumwe mu buryo akoresha kugirango zidapfa cyane ko zisaba kwitabwaho, ni ugucunganwa n’ubushyuhe bwazo. Aha akaba avuga ko afite igipimo gipima ubushyuhe akamenya niba bwiyongereye cyangwa bwagabanutse.

Mu gihe ubushyuhe buba bwabaye buke, uyu mworozi afite Imbabura yabugenewe acana mu kiraro cyazo.  Iyo ubushyuhe bwiyongereye ngo akora kuburyo agabanya umuriro w’imbabura akageza ku bushyuhe busabwa.

Aha uyu mworozi kandi akaba afite umuganga w’amatungo umufasha kuzitaho cyane cyane uyu muganga akaba abafasha mu gihe zafashwe n’indwara. Shema avuga ko abantu benshi bazi ko indwara y’umusinziro iyo yageze mu nkoko itajya ikira kandi ngo iyo hari inkoko yawurwaye ivurwa igakira.

Ku byerekeranye n’inyungu akuramo avuga ko izi nkoko zimwungukira cyane kuko ngo zitera amagi buri munsi akayagurisha mu gihe inyarwanda zo zitara gake kandi zigatera amagi make. Akaba avuga kandi ko atajya abura n’isoko ry’izi nkoko zaba izitera amagi ndetse n’izagenewe inyama kuko ababa bazishaka ari benshi.

Inkoko imwe yakuze akaba nibura ngo iba ihagaze ku mafaranga ibihumbi bine by’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mworozi akaba ariwe mworozi w’ikitegererzo, kugeza ubu mu karere ka Muhanga  ndetse n’ahandi mu gihugu, ufasha abandi baturage kubona inkoko zo korora.

Ubworozi bw’amatungo magufi ni bumwe mu bworozi mu Rwanda bushishikarizwa abaturarwanda gukora kuko bujyanye n’uko igihugu kingana, kandi bukaba budatwara umwanya munini ikindi ngo bukaba bworoheye abanyarwanda benshi kuko budasaba ubushobozi buhambaye nk’ubworozi bw’amatungo maremare.

Speak Your Mind

*