Rwanda | Ngoma: Abajyanama b’ ubuzima bw’amatungo 128 bari guhugurwa mu kurwanya indwara z’amatungo

Abajyanama b’ubuzima bw’amatungo babili babili mu tugali 64 tugize  akarere ka Ngoma bari guhugurwa ku buryo bwo kubungabunga ubuzima bw’itungo no kuriha ubufasha bw’ibanze igihe ryarwaye.

Aba bajyanama bazahabwa amahugurwa mu gihe cy’icyumweru hagamijwe kunoza service zitangwa naba veternaire bo mumirenge bagaragara ko ari bake.

Nkuko bisobanurwa na Veternaire w’akarere ka Ngoma, Bugingo Girbert, avuga ko aba bajyanama b’ubuzima bw’amatungo bazafasha Veternaire w’umurenge wabaga adahagije mu murenge wose bityo bakaba hari bimwe byoroheje bazajya bakora.

Yagize ati ”Buri murenge dufite veternaire umwe, ugasanga service atanga ntabwo inoze kuko bamukenera ari benshi. Aba bajyanama babiri muri buri kagali, bazafasha veternaire  gukora service zimwe na zimwe.”

Aborozi nabo bavuga ko koko batabonaga neza veternaire uko bahuye n’ikibazo kuko atabashaka kugera kubabaga bamukeneye bitewe nuko babaga ari benshi kandi we ari umwe.Ibi bikaba byatumaga buri mworozi yivurira nubwo bitemewe.

Yagize ati” Iyo umuntu yarwazaga itungo yivuriraga ariko twize ko ataribyo kuko iyo bikozwe n’umuntu utabifitemo ubumenyi byatera izindi ngaruka mbi ku itungo.Tugiye kujya tubafasha mubyo twize ibizaba biturenze tuzajya duhamagara veternaire.”

Amahugurwa nkaya ateganijwe gutangwa mu ntara y’iburasirazuba aho aborozi barenga 1000 bazahugurwa mugutanga ubufasha bw’ibanze igihe itungo rigize ikibazo.

Dr Rukundo Jean Claude wabahuguraga yatangaje ko aba bajyanama  bataje gusimbura abaveternaire ahubwo ko baje kubunganira.

Abazahabwa amahugurwa bazajya bakorera ubuntu nta mushahara bazahabwa uretse inyoroshya ngendo y’ igare. Gusa ngo nyuma aborozi bashobora kwishyira hamwe bakazashakira ishimwe uyu mworozi.

Zimwe mu ndwara zivugwa mu ntara y’ Iburasirazuba harimo uburenge, uburondwe , ubutaka n’ ikibagarira. Abajyanama bahuguwe bose ni 128 mukarere ka Ngoma.

Speak Your Mind

*