Rwanda | Ngoma: Aborozi barakangurirwa kurwanya indwara z’amatungo bagirira ibiraro isuku

Umwanda nk’intandaro y’indwara nyinshi z’amatungo,mu rwego rwo kwirinda izi ndwara aborozi  bo mu karere ka Ngoma barasabwa kugira ibiraro no kubigirira isuku.

Muganga w’amatungo mu karere ka Ngoma ,Bugingo Girbert ,yemeza ko indwara zikunda kugaragara muri aka karere akenshi ziterwa no kutagirira isuku amatungo yaba aho aba ndetse nayo ubwayo. Ikindi kandi ngo iyo amatungo arwaye usanga bayivurira.

Yagize ati ”Zimwe mu mbogamizi ubworozi bwacu muri aka karere tugifite ni ibiraro bidafite isuku ndetse hari naho usanga ntabyo bafite bakazizirika nko kunkingi. Imyumvire ituma bamwe mu borozi usanga bivurira kandi batabizi ibi nabyo ni imbogamizi.”

Aborozi nabo bemera ko hakiri byinshi byo gukosora mu bworozi bwabo ndetse bakavuga ko bafite icyizere cyuko bizahinduka kuko hariguhugurwa abajyanama b’ ubuzima  bw’amatungo bazaba babegereye.

Uwizeyimana Beatrice nawe yemera ko aborozi bivuriraga ariko ngo ari nko kwirwanaho kubera ubuke bw’ abaveternaire.Yongeraho ko ibiraro bubaka bitari byiza kubera ubukene.

Yabisobanuye agira ati”Ubundi umuntu iyo yarwazaga itungo bitewe nuko kubona veternaire bagoranaga ,twapfaga kugura imiti duforeranya tutazi icyo irwaye  mbese twivuriraga.Abajyanama b’ubuzima bw’amatungo nibaza bazadufasha byinshi.”

Nubwo bidakabije hirya no hino mu byaro hari ahantu hakiri hake usanga borora  muburyo butaboneye bitewe n’isuku iba idahagije mubiraro. Ibi abahanga mu buvuzi bw’amatungo bemeza ko bishobora guteza ingaruka z’indwara kumatungo.

Speak Your Mind

*