Izindi ndwara zikunze kwibasira inkoko nuko zakwirindwa

Ubworozi bw’inkoko busaba guhora zitabwaho

Ubworozi bw’inkoko busaba guhora zitabwaho

Mu nkuru yacu ishize twababwiye zimwe mu ndwara zikunze kwibasira ubworozi bw’inkoko nuko zishobora kwirindwa, mu kiganiro ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mu karere ka Bugesera twagiranye yakomeje atubwira izindi ndwara.

Veterineri  Kayitankore Leonidas avuga ko indi ndwara ikunda kwibasira inkoko ari indwara ya korera y’ibiguruka (pasteurellosis), ino ndwara ishobora kubaho mu rugero rw’inkoko zose.

Yagize ati “ ibimenyetso byayo ni  uguhitwa gukomeye, guhumeka nabi, gutakakaza ingufu zo kurya, igisunzu cy’ubururu no ku mpande”.

Ishobora kwigaragaza nk’indwara ihoraho cyangwa ihita ihitana inkoko. Yandurwa inyuze mu biryo byanduye n’amazi. Nta muti. Uburyo bwiza bwo kuyirinda ni isuku nziza no gukingira.  Ni ukwica no gutwika inkoko zanduye.

Indi ndwara yitwa pullorum iboneka cyane mu nkoko zikiri  nto. Inkoko zigenda biziruhije, zigaragaza inda nini kandi zigatera mababa biruhije. Amatotori yazo aba ari amazi kandi ahinduka umweru.

“Ntabwo ivurwa. Kuyirinda ni isuku nziza. Niba uburwaye bubaye, tandukanya cyangwa wice kandi unatwike izirwaye. Ino ndwara ijya ku nkoko ivuye ku majyi  y’inkoko zanduye, zitagaragaza ibimenyetso byuko zirwaye”.

Muganga w’amatungo Kayitankore avuga ko hari indwara y’ibiguruka ya tifoyide ( fowl typhoid), ikunze kuboneka mu nkoko zishaje.

Ibimenyetso byayo n’ubushyuhe bwinshi, kuruka, igisunzu cy’ubururu, urupfu rw’igihutirano. Ntivurwa. Kuyirinda ni ukugira isuku no gushyira izirwaye ukwazo ukazica.

Ati “ hari n’indi ndwara ya coccidioze( y’ubukoko bw’imbere) ishobora kubaho mu rugero rw’inkoko zose, ariko ishobora ukora isuku ihoraho kandi yitondewe yaho inkoko ziba naho zinywera amazi”.

Ibimenyetso byayo ni kurwara, umunaniro, kubika umutwi, amababa akizinga, kwituma amaraso. Itera urupfu mu nkoko zikiri ntoya. Iyo zidapfuye, ntabwo zizabyibuha kandi zizatinda gutera.

Ivurwa na anticoccidiostatics iri mu mazi cyangwa mu biryo. Kuyirinda ni uko nta nkoko nyinshi cyane zigomba gushyirwa hamwe. Irinde gushyira inkoko zifite imyaka itandukanye ahantu hamwe, kuko indwara ishobora kuva kunkuru ijya ku ntoya.

Indi ndwara yibasira inkoko ni y’udukoko dufata inyuma k’umubiri, ifata inkoko z’imyaka iyariyo yose mu gihe icyaricyo cyose, ariko iboneka cyane cyane munzu y’inkoko ibobereye ifite n’isuku mbi.

“ Inyoni ikuze iyo ifashwe birayihungabanya ikanatakaza igihe kinini yifumbase  n’ubwoya buryamye. Inkoko ntoya zishobora gupfa bitewe n’abanzi”.

Iyo zitavuwe, udukoko,inda,ibirondwe biyitera gutakaza ibiro no kuba yatakaza amababa bitewe n’udukoko tuyinwa amaraso tukanayiruma kuruhu. Inda zishobora kugaragara iruhande rw’amaso n’amazuru. Uturabagwe dushobora kugaragara kunda.

Kuyivura kuyitera cyangwa kuyihanagura n’imiti yica udukoko, ivu n’amavuta. Ivu na puderi ya sulphur bishobora kwifashishwa igihe inkoko zitakarabijwe. Ibyari bishobora kurindwa bashira amababi macye y’itabi avanze n’ivu mu cyari.

Hari kandi indwara ya scaly legs iterwa n’udukoko tw’inyuma turuma kuruhu rwo ku magueu y’inyuma. Ibimenyetso byayo ni uko amaguru aba afite amagaragamba kuburyo bugaragara n’ibikomere no kuba ishobora kuba ibice byayo bishobora kudakora.

“Kuyivura ni ugushyira amguru yayo muri kerosene, amavuta cyangwa mu miti yica udukoko kugeza igihe amagaragamba aviriyeho”.

Indwara iza ku mwanya wa nyuma muzibasira inkoko n’iy’imirire, ibimenyetso byayo ni kutamera neza kw’amagufwa no gutakaza amababa. Inkoko ikagenda biyigoye, isimbuka.

Kubura zimwe muntungamubiri zishobora gutera gutakara kw’amababa. Kuyivura, niba yasuzumiriwe igihe kuyongerera vitamini n’imyunyu ya calcium, ibyatsi bitohatoshye n’imyanda y’inka. Indwara ziterwa n’imirire zishobora kwirindwa mu gihe inkoko ishobora kubona ibihingwa bisanzwe no kuba zidakunze kwishakira ibyo kurya.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Speak Your Mind

*