Nyabihu: Imiryango 717 imaze guhabwa inka zizayifasha kwikura mu bukene muri gahunda ya Girinka

Girinka program reaches 717 families in 2013Gahunda ya girinka ikomeje gufasha abaturage kwikura mu bukene

Inka zigera kuri  717, nizo zimaze gutangwa muri uyu mwaka muri gahunda ya Girinka mu karere ka Nyabihu nk’uko twabitangarijwe n’ushinzwe ubworozi muri aka karere Shingiro Eugene. Uyu mubare ukaba wagezweho, nyuma y’inka 42 zatangiwe mu murenge wa Jenda kuri uyu wa 30 Gicurasi 2013.

Izi nka zikaba zahawe abatishoboye kugira ngo zirusheho kubafasha kwikura mu bukene mu miryango yabo,bityo mu bihe biri imbere nabo bazabe baziturira bagenzi babo bandi batishoboye,bafatanye mu guhashya ubukene.

Nk’uko intego ya  gahunda ya Girinka iri, bamwe mu bahawe inka muri uyu mwaka, bavuga ko zizabafasha mu iterambere ry’imiryango yabo  bakarushaho kugira imibereho myiza n’iterambere nk’uko byagarutsweho na Nyirabasirimu Esperance umwe mu bahawe inka uyu mwaka.

Nk’uko abazihawe mu myaka yashize bakazifata neza,zagiye zihindura imibereho y’ubuzima bwabo,n’abazihawe muri uyu mwaka nabo ngo biteguye gukora iyo bwabaga bakazifata neza,zikazabagirira akamaro.

Kimwe n’izindi nka zatanzwe mu bihe byashize,abazihawe barasabwa kuzifata neza,zikazabagirira akamaro nk’uko Mukaminani Angela umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu yabitangaje,ubwo hatangwaga inka mu murenge wa Jenda muri uyu mwaka.

Yanibukije abazihawe kujya bibuka no kuziturira  bagenzi babo batishoboye, igihe zizaba zibyaye. Ibyo bikazatuma ubukene bugenda burushaho gucika mu Rwanda,ari nako haterwa intambwe mu iterambere rirambye.

 

Speak Your Mind

*