RUSIZI: Abakunzi b’inyama barinubira umwanda uri aho zitunganyirizwa

RUSIZI

Nubwo inyama zikunzwe kandi zikaba zihenze mu karere  ka rusizi, ukurikije n’uko zigura ahandi , ngo uwabona aho zitunganyirizwa ku ibagiro rya rusizi ngo ntiyakwifuza kuzirya, aba ni bamwe mubaturage barituriye bavuga ko ibiryo nkibi bikunzwe bikwiye no kugirirwa isuku ihagije kuko biribwa na benshi

Aba baturage bakomeza gutangaza ko kubona inzira igana ku ibagiro cyane cyane mubihe by’imvura ari ingorabahizi, bakifuza ko aha hantu hatunganywa ndetse no mu ibagiro imbere hagakorwa isuku kuko iyo babonye aho inyama ziba zirambitse mu gihe baba bari kuzitunganya ngo bibatera gutekereza ko abaziriye zabagiraho ingaruka

Kurundi ruhande ubwo twaganiraga n’abacuruzi bazo bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’amazi adahagije ibyo bigatuma akazi kabo kadatungana nkuko babyifuza, gusa ariko bavuga ko ngo kuba ibagiro ridatunganye neza, batamenya impamvu yabyo kuko ngo amafaranga batanga kumisoro yari akwiriye kuvamo ayo kububakira ibagiro bakaba basaba akarere kubafasha bakabubakira aho bakorera hajyanye n’igihe.

Icyakora ngo bijejwe ko hari ibagiro rya kijyambere riri kubakwa ahitwa imuhari ariko ngo bakaba bataryishimiye kubera ko ngo riri kure y’umujyi, bagasanga bizajya bibagora kuhavana inyama bazigeza aho bacururiza. Kubwabo ngo bifuza ko aho bakorera hatunganywa hagakorwa amasuku kuko aribyo biboroheye mubucuruzi bwabo.

Speak Your Mind

*