Inka ni ikimenyetso cy’urukundo mu banyarwanda-Murayire Protais

m_Inka ni ikimenyetso cy’urukundo mu banyarwanda-Murayire Protais

Umuyobozi w’akarere aha abana amata

Kuri uyu wa 15/11/2013 mu karere ka Kirehe basojwe icyumweru cyiswe Girinka week, kikaba cyasorejwe mu murenge wa Gatore aho basoje iki cyumweru abaturage bafite inka boroza bagenzi babo inka zigera kuri 30.

Iki gikorwa cyo gutegura icyumweru cyiswe Girinka Week kikaba cyarateguwe mu rwego rwo kwibutsa abantu borojwe ko bagomba kwita ku matungo baba bahawe mu rwego rwo kongera umusaruro uturuka kuri aya matungo, bakaba barateguye iki cyumweru mu rwego rwo kwibutsa abantu guca imirire mibi babikuye ku gutunga inka.

Umukozi mu kigo cya Leta cyita kubuhinzi n’ubworozi RAB, Rwanda Agriculture Board akaba ari n’umuganga w’amatungo Safari Théogène yongeye gusaba  abahawe inka bose  ko bakwiye kwita ku isuku y’inka zabo kandi bakanazigaburira neza kugira ngo zitange umusaruro utubutse.

Iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka ngo igamije kongera gushishikariza abaturage kwita ku matungo yabo kuko abayitayeho bose bavanamo ubutunzi, ndetse ikaba ari gahunda abaturage babazamo ibibazo byihariye baba bataraboneye ibisubibizo kandi bakongera guhabwa ubumenyi bw’uko bita ku matungo yabo bayagaburira neza, by’umwihariko banakomeza gushimangira urukundo hagati yabo nkuko umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Murayire Protais yabitangaje.

Iki gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kwita kuri gahunda ya Girinka kikaba cyasojwe abaturage bahawe inka muri gahunda ya perezida wa repubulika yiswe Gir’Inka Munyarwanda nabo bagabira bagenzi babo nk’aho bakazituriye umukuru w’igihugu.

Muri iki cyumweru babiye bagenzi babo inka zigera ku 185, ndetse haba n’umuhango wo guha abana amata mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Iki gikorwa ku rwego rw’Akarere cyabereye mu murenge wa Mushikiri aho bateye ubwatsi bakagirana inama n’abaturage ku buryo bagomba gufata inka neza.

Speak Your Mind

*