Gicumbi – Aborozi b’ingurube baragirwa inama yo gukata ibibwana by’ingurube amabwene nyuma y’iminsi 3 bivutse

Shirimpumu yonkesha ibibwana by’ingurubes

Shirimpumu yonkesha ibibwana by’ingurubes

Itungo ry’ingurube ngo kuryitaho birifasha kororoka neza kandi vuba bityo bigateza nyiraryo imbere, ibi bikajyana no kumenya ibyo umworozi agomba gukorera iryo tungo rye birimo no kurikata amenyo y’amabwene.

Umwe muburozi b’ingurube ndetse ubu wabigize umwuga mu karere ka Gicumbi Shirimpumu Jean Claude kuri uyu wa 25/5/2014 avuga ko iyo ibibwana by’ingurube bivutse bivukana amenyo yitwa amabwene bityo rero bikaba ngombwa ko nyirazo azikata ayo menyo kugirango zitangiza amabere zonka.

Ngo akamaro ko gukata ayo menyo bifasha nyina wazo kudakomereka igihe ibyo bibwana biba birimo konka bityo bikayirinda gucika ibisebe.

Iyo bamaze rero kuzikata ayo menya bahita bayitera urushinge rurimo umuti utuma zitabyimbirwa nku’uko Shirimpumu abisobanura.

Kuba utwo tubwana tw’ingurube turuma nyina ngo ntituba tubishaka byose biterwa n’uko usanga tuba tutaramenyera konka bityo kajya gufata ibere kapfubirana n’akandi kana kagatangira kwirwanaho ugasanga biviriyemo nyina gukomereka.

Ngo nyuma y’iminsi itatu abo bana b’ingurube bavutse ngo kubakata ayo menyo y’amabwene bizifasha kutarumana hagati yazo ubwazo no kutaruma nyina wazo igihe ziri konka.

Uburyo bakatamo ayo menyo ngo babifashwamo n’umuganga w’amatungo kuko aba ariwe ufite ibikoresho by’ibanze byo kuyakata kandi neza.

Ikindi ngo kwegereza utubwana tw’ingurube ukatwigisha konka nk’andi matungo ni byiza kuko bituma abo bana bamenyera vuba kandi buri kana mu minsi itanu kaba kazi ibere ryako kagomba konka nk’uko Shirimpumu akomeza abivuga.

Bamwe mu bana bimenyereza umwuga mubuvuzi bw’amatungo barangiza amashuri yisumbuye bavuga ko bungukira byinshi kuri uwo muhinzi mworozi kuko ngo mu masomo bahabwa mu ishuri hari byinshi badahabwa ariko bakabyigira mubikorwa kuwo mworozi nk’uko Rukundo Honore abivuga.

Avuga ko n’ubwo yiga ubuvuzi bw’amatungo ngo aramutse abonye akazi yafasha abandi borozi kubyo yigiye mu bworozi bwo kwa Shirimpumu.

Ati “mu ishuri se hari ubwo twize gukata utwinyo ingurube yavukanye, reka, byose nabimenyeye hano.”

Asanga abandi borozi bari bakwiye kwigira byinshi kuri uyu Shirimpumu kuko ngo ashoboye ubu bworozi kandi yabigize umwuga bityo ibyo bamwigiyeho bikabafasha korora neza itungo ry’ingurube.

 

Speak Your Mind

*