Huye: Bahawe amatungo mato y’ishimwe ry’uko bafashe neza amaterasi bakorewe

Bahawe amatungo

Abahinziborozi bo mu mu murenge wa Rwaniro ho ku karere ka Huye babyajije umusaruro ugaragara imirima yabo yashyizwemo amaterasi, ku itariki ya 13/5/2014 bahawe amatungo magufi n’umuryango Welt Hunger Hilfe (WHH ) wahoze witwa Agro-action allemande.

Uyu muryango WHH, ari na wo wafashije mu gikorwa cyo gushyira amaterasi y’indinganire mu mirima y’aba bahinzi b’i Rwaniro, wahatanze ihene 16 n’ingurube 40.

Pierre Ndindiyaho ushinzwe guhuza ibikorwa by’umushinga WHH wari uwuhagarariye mu gushyikiriza aba bahinzi aya matungo, yavuze ko bayatanze bashingiye ku bahinzi bakoresheje neza amaterasi yabo y’indinganire, ariko na none ngo hitawe ku bakennye kurusha abandi.

Yagize ati:” Umushinga wa  WHH wo gufasha aba bahinzi uzarangirana n’uyu mwaka. Aya matungo tuyabahaye kugira ngo azabunganire mu kubona ifumbire igihe tuzaba tutakiyibaha, ahubwo ngo bajye bayikuraho bo ubwabo babikesha aya matungo.  Tunashaka ko bafata  umuco wo kugira itungo mu rugo rishobora kubunganira.” 

Kalisa Aristide umukozi w’akarere ka Huye ushinzwe ubworozi wari uhagarariye akarere muri iki gikorwa, yashimiye umufatanyabikorwa WHH ku bikorwa ageza ku baturage ndetse asaba n’abahinzi bahawe aya matungo kuyafata neza.

Yagize ati: “icyo dusaba aba bahawe aya matungo, ni ukuyafata neza bakazayabyaza umusaruro. N’ubwo ari ayabo ariko, ntibakwiye kuyafata uko bishakiye. Bayahawe kugira ngo bayafate neza, narwara bayavuze. “

Bamwe mu baturage batoranyijwe mu guhabwa aya matungo bagaragaje ibyishimo by’ubufasha butandukanye bw’uyu muryango.

Michel Habiyakare, umwe mu bahawe ingurube, yagize ati « Uyu muryango WHH ntako utagize ngo uduteze imbere : wadukoreye amaterasi, uduha ifumbire, none uduhaye n’itungo rizunganira ifumbire mvaruganda dukoresha mu buhinzi bwacu.”

Habiyakare ariko yanagaye bamwe mu baturage bajya bahabwa ubufasha ntibabuhe agaciro agira ati “ ndanagaya cyane bamwe mu baturage bajya bahabwa ubufasha nk’ubu aho kugira ngo bubagirire akamaro na bo boroze abandi ahubwo ugasanga itungo bahawe bararigurishije, abo bagombaga koroza bakaburiramo.”

Speak Your Mind

*