Muhanga: Kwangiza amafi byatumye batagera ku ntego yo kwihaza kwisoko

Intego yo kubona amafi ahagije ku isoko ry’umujyi wa Muhanga yazitiwe no gufata nabi ndetse no kwangiza amafi yatewe mu byuzi binini biri mu nkengero z’uyu mujyi mu murenge wa Nyamabuye, kuburyo ubu nta mafi akiboneka muri ibyo byuzi.

Hashize imyaka igera kuri 4 hakozwe ibyuzi bibiri binini byateganyirijwe kubika no gukoresha neza amazi mu bikorwa by’ubuhinzi mu gishanga cya Rugeramigozi mu mirenge ya Nyamabuye na Shyogwe yo mu karere ka Muhanga ndeste n’indi mirenge yo mu karere ka Ruhango.

Mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’amafi no kuyageza ku isoko ryegereye icyo gishanga, ibyo byuzi binini byatewe mo amafi ariko ubu nta musaruro atanga kubera kutayafata neza no kwibasirwa n’abayaroba akiri mato.

Ku ikubitiro, icyuzi kimwe cyibasiwe n’icyatsi cy’amarebe abagikoresha ntibabasha kuyarwanya maze amafi nayo atangira gupfa no kuba macye muri icyo cyuzi.

   Hakoreshwa ubu bwato mu kurwanya ayo marebe

Hakoreshwa ubu bwato mu kurwanya ayo marebe

 

Indi mpamvu ivugwa ko ari imvano yo kudindiza umusaruro w’amafi ni amakoperative yagiye ahabwa uburenganzira bwo gukoresha ibyo byuzi ku birebana n’ubworozi bw’amafi, maze ntiyite ku kuyafata neza ahubwo bakaroba gusa amafi basanze mo.

Imwe muri ayo makoperative yitwa TUBUSEZERERE ihuza ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA yacuruzaga aya mafi, niyo ivugwaho uruhare runini mu kuyangiza.

Abana bato birirwa baroba amafi atarakura

Abana bato birirwa baroba amafi atarakura

Kugeza ubu, iyo ugeze kuri ibyo byuzi uhasanga abana bato benshi birirwa baroba n’indobani (aho bica ifi imwe imwe) bakaroba amafi yose batitaye ku ngano yayo, kuburyo ababibona bafite impungenge ko amafi yatewe agiye gucika burundu.

Kuba ntabashinzwe kurinda

Kuba ntabashinzwe kurinda ibi byuzi no kubibyaza umusaruro, ni kimwe mu bitumye abari bategereje amafi kuri ibyo byuzi bakurayo amaso. Ubu, abacuruzaga ayo mafi nabo barabiretse, bayaharira abana bato bayangiza.

 

 

Speak Your Mind

*