Mutendeli: Intore ziri kurugerero zashinze koperative zihangira umushinga w’ubworozi bw’amafi

Mutendeli: Intore ziri kurugerero zashinze koperative zihangira umushinga w’ubworozi bw’amafi

Intore zo kurugerero mu murenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma, zibumbiye muri koperative Ishema ry’Intore Mutendeli (KOISHIMU) maze zihangira umushinga w’ubworozi bw’amafi  bahanga ibyuzi mu gishanga kiri muri uyu murenge wa Mutendeli.

 Nyuma yo gukora neza umsuhinga wabo bahawe n’akarere ka ngoma inkunga y’amafaranga agera kuri miliyoni y’ u Rwanda, no kugeza ubu bamaze gutunganya ibyuzi bitandatu by’amafi.

 Nkuko bamwe mu bagize iyi koperative babitangarije itangazamakuru ubwo twabasangaga muri kongere y’urubyiruko rwa Ngoma yabaye tariki 17/05/2014, bavuze ko  nyuma yo kugira icyo gitekerezo cy’uwo mushinga bakigejeje ku karere nako kakabafasha.

 Mukayiranga Emelyne, ndetse na mugenzi we Munyabugingo Justin, bamwe mu bagize iyi koperatve batubwiye ko kugera ubu bamaze gutunganya ibyuzi bitandatu kubufatanye bw’iyo nkunga ndetse nabo ubwabo batanze amafaranga ndetse n’amaboko.

 Munyabugingo yakomeje avuga ko nyuma yo kwitabira iyi nama akumva bakangurirwa kujya mu makoperative bakaka inguzanyo bishingiwe n’ikigenga cy’ingwate BDF (Busness Development Fund) nabo bagiye kwagura umushinga wabo w’ubworozi.

 Yagize ati” Igishanga baduhaye ni kinini kandi amafi ni ikintu gikenewe cyane mugace turimo ndetse nahandi hose mu gihugu, turashaka gukora umushinga wo kwagura tukava kubyuzi bitandatu tukagera kuri byinshi bitewe n’inguzanyo tuzabona.”

 Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 18, ibikorwa by’iyi koperative bikaba aribwo bigitangira kuko bamaze iminsi mike bateye amafi muri bimwe muri ibyo byuzi. Bavuga ko bafite icyizere cyuko bizabagirira akamaro kanini  bitewe nuko amafi afite isoko rinini kandi akaba anahenze.

 Kukibazo cyo kubona inguzanyo Shyerezo Norbert, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu  y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu  wari muri iyo kongere yavuze ko urubyiruko rufite imishinga ruri mu makoperative rwayitegura neza rukayishyikiriza ababishinzwe bagahabwa inguzanyo.

 Yagize ati” Nubwo ikigega cy’ingwate mu rubyiruko BDF cyabanje gusa n’ikituzuza inshingano neza bigatuma bisa n’aho kitagikora, ubu noneho kiri gukora neza kandi cyaramanutse kizajya kigera mu turere. Mukore imishinga yanyu neza izahabwa inkunga.”

 Ikiguzi cy’amafi muri Ngoma kiri hagati y’amafaranga 1500Rwf – 2000Rwf igihe zabonetse. Ubworozi bw’amafi muri ngoma ntiburitabirwa cyane kuko usanga ifi zihacururizwa inyinshi ziba zavuye mu byuzi bya Sake, Birira  na Mugesera biri muri aka karere, ariko nabyo ukabona bidahaza isoko ry’ababa bazikeneye.

Speak Your Mind

*