Rusizi: Aborozi n’abacuruzi b’amata barishimira ikusanyirizo ry’amata ryuzuye mu murenge wa Giheke.

Aborozi n’abacuruzi b’amata barishimira ikusanyirizo ry’amata ryuzuye mu murenge wa Giheke.

Nyuma y’igihe kirekire aborozi n’abacuruzi b’amata cyane cyane abayajyana mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bagaragaza ko bifuza ko mu karere ka Rusizi haboneka ikusanyirizo ry’amata kugira ngo hajye hacuruzwa amata koko yujuje ubuziranenge, icyifuzo cyabo kimaze kubona igisubizo.

Aborozi n’abacuruzi b’amata barishimira ikusanyirizo ry’amata ryuzuye mu murenge wa Giheke.2

Ubu mu murenge wa Giheke, mu karere ka Rusizi huzuye ikusanyirizo rijyanye n’igihe tugezemo, ngo rikaba ari kimwe mu bisubizo by’iterambere muri utu turere twa Rusizi na nyamasheke, kuko ubu ngo amata yacuruzwaga mu kajagali hirya no hino, bigatuma hatamenyekana n’ingano nyayo y’amata aboneka muri utu turere twombi, ibyo byose bikaba bigiye gutuma hafatwa igenamigambi rihamye rigendanye n’iby’amata muri  utu turere.

Mu banejejwe cyane n’iri kusanyarizo harimo n’ aborozi bo muri utu turere cyane cyane abo mu murenge  wa Giheke ryubatsemo.

 Aborozi n’abacuruzi b’amata barishimira ikusanyirizo ry’amata ryuzuye mu murenge wa Giheke.3

 Mu kiganiro twagiranye , batangaje ko bishimira ko umusaruro w’amata wongererewe agaciro mu gihe mbere bahendwaga n’abacuruzi bayabaguriraga ku mafaranga make bayajyana mu mujyi wa Bukavu muri RDC. Cyakora abagize  koperative y’aborozi b’inka  muri uyu murenge barasaba ko inzego zose zabafasha mu gukumira abakomeza kunyuza aya mata hanze y’ikusanyirizo kuko bituma ritabona ayo ryakira, bikaba byatuma intego yaryo itagerwaho neza. Abo borozi bavuga ko ubwo babonye ikaragiro hafi yabo bari barifuje kera, ubu bagiye gushaka uko inka zabo bazifata neza mu buryo bwongera umukamo, bakaba babona iyi ari imbarautso yo gukora ku ifaranga no kugera ku bukire mu buryo bufatika.

Ushinzwe ubworozi muri uyu murenge Niyonasenze  Féline yavuze ko umusaruro uhagije  w’ayo mata  utazabura keretse nihadafatwa ingamba zikomeye zo gukumira amata yambuka ajyanwa muri RDC atabanje gucishwa muri iri kusanyirizo, ngo na ho ubundi izo ngamba nizifatwa bizagenda neza.

Kamuzinzi Eric ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Giheke, we yatangae ko kugira ngo iryo kusanyirizo rizatange umusaruro ryitezweho hakwiye  kubaho ubufatanye bw’inzego zose amata yajyanwaga  hirya no hino yose akabanza kuhanyunzwa agatunganywa neza mbere yo kujyanwa ku isoko.

 Aborozi n’abacuruzi b’amata barishimira ikusanyirizo ry’amata ryuzuye mu murenge wa Giheke.4

 Amakuru dukesha Niyonsaba Oscar,ushinzwe ubworozi mu karere ka Rusizi avuga ko  iri kusanyirizo ryubatswe n’Akarere ka Rusizi muri Mata 2012, ku nkunga y’igihugu cy’ubuholandi  biciye mu mushinga wabo witwa BOTHAR, unaha bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Giheke na Nyakarenzo yo mu karere ka Rusizi inka za kijyambere borora, biciye mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB, rikazuzura neza hamwe n’ibikoresho byose rizakenera bitwaye miliyoni 340 z’amafaraga y’uRwanda , kandi rikazajya ryakira Litilo 10.000 ku munsi.

Iri kusanyirizo ngo ni igisubizo ku baturage b’utu turere twombi kuko rizaha akazi abatari bacye, kandi umusaruro w’amata ukaba ugiye kubona isoko ryizewe, wujuje n’ubuziranenge, abaturage bakazajya banywa amata meza kandi asukuye, dore ko nta rindi kusanyirizo ry’amata riboneka muri utu turere twa nyamasheke na rusizi.

Speak Your Mind

*