Rusizi: Gahunda ya girinka yabateye ishema ryo kutongera gukwa ihene n’ingurube.

Abagore bo ku nkombo

Abagore bo ku nkombo

Umuco wo gukwa ihene n’ingurube uragenda uba amateka mu baturage b’ikirwa cya Nkombo mu karere ka Rusizi, nk’uko abo baturage babyivugira ngo icyo ni kimwe mu byiza abatuye Nkombo bakesha gahunda ya girinka imaze kugera muri bamwe mu baturage baho.

Ubundi mu Kinyarwanda tumenyereye ko umusore akwa umukobwa yashimye ko barushinga, abifashijwemo n’umuryango agakwa inka cyangwa se muri iki gihe bamwe bagahitamo gukwa amafaranga.

Nyamara aba baturage bo ku Nkombo kera bakunze  kwisanga cyane mu muco w’abanyekongo kurusha uw’abandi banyarwanda, aho usanga benshi mu bakobwa baho baranashyingiwe cyane mu bagabo b’abanyekongo ngo  bagiye bigana  n’umuco w’abo banyekongo kugeza n’aho nabo bajyaga bakwa ihene n’ingurube  mu nkwano iwabo w’umusore bashyiraga iwabo w’umukobwa.

Nk’uko bakomeje kubidutangariza, ubwo twabasuraga tariki 14/5/2014, ngo mu bihe byo hambere iyo umusore yashimanaga n’umukobwa bakiyemeza no gutera intambwe yo kurushinga, ababyeyi b’uwo musore bateguraga ihene 2 cyangwa se ingurube bakabijyana iwabo w’umukobwa nk’inkwano cyangwa se ikamba ry’ababyeyi ko babyaye bakanarera neza.

Iyo ngurube cyangwa se izo hene zabaga zakowe  iyo nkumi  ngo ku munsi w’ubukwe byarabagwaga abagize imiryango yombi bakabisangira nk’ikimenyetso na none cy’igihango gikomye iyo miryango yombi igiranye. Nk’uko abo baturage bo ku Nkombo bakomeje babidutangariza, ariko ngo ku musore uturuka mu muryango wifite ayo matungo magufi nticyaziraga ko aherekezwa n’inka, ariko ku muryango udafite amikoro ahagije ngo ube wabona inka iherekeza aya matungo magufi  iyo ngurube cyangwa izo hene byabaga bihagije ngo yegukane uwo yakunze. Uwifite na we ku buryo yabona iyo nka, ayo matungo magufi na yo yabaga ari ngombwa  ngo ayiherekeze.

Kuba abatuye uyu murenge wa Nkombo barakunze kurangwa n’umuco w’abaturanyi babo b’abanyekongo mu bintu byinshi bitandukanye ngo si ukuwukunda ahubwo ngo byaterwaga no guhera mu bwigunge ntibibone nk’abanyarwanda ahubwo bakiyumva iteka nk’abanyekongo, dore ko n’imirimo yabo, imyinshi  ari ho banayikoreraga.

Kuva aho Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda itangiye kubegereza gahunda z’iterambere nk’abandi banyarwanda, zirimo gahunda ya girinka, iyo mico bakuraga muri Kongo  iragenda ihinduka buhoro buhoro ku buryo ngo nk’ibyo byo gukwa ihene n’ingurube byacitse burundu, bakaba basigaye bakwa inka cyangwa amafaranga.

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ngo gukwa bigendana n’akarere n’icyo gakeneye.

Mu bice bya Kivu ngo bakwa inka kuko ari aborozi bazo, ngo hari n’ibindi bice by’icyo gihugu bakwa imbwa kuko ari abahigi bakaba ari zo bakeneye kurusha ihene n’inka, ngo hakaba n’ahandi   kugira ngo umusore ashyigure inkumi agomba kuba yaragize atera Gatarina akiba  urugo  runaka ntafatwe kubera ingufu ze, ngo ibyo bigatanga icyizere ko azarengera urugo mu bihe by’amage, mu gihe ubundi tumenyereye ko kwiba ari ingeso mbi ikwiye kwamaganwa nk’uko bamwe mu baturage b’iBukavu bari baje mu Rwanda guhaha  babidutangarije.

Speak Your Mind

*