Yihangiye umurimo wo gukusanya amata y’abaturage none bimwungura ibihumbi 30 mu kwezi

Yihangiye umurimo wo gukusanya amata y’abaturage none bimwungura ibihumbi 30 mu kwezi

Gashumba Gratien n’ibicuba bye avuye kugemura amata

Umugabo ukomoka mu Karere ka Rurindo witwa Gashumba Gratien yihangiye umurimo wo gukusanya amata y’abaturage  ayajyana  ku ikusanyrirzo ry’amata rya Gicumbi (milk collection Center  Gicumbi ) none ubu bimwungura amafaranga agera mubihumbi mirongo itatu mu kwezi kumwe.

Uyu mugabo ubwo yabitubwiraga, yemezaga ko agenda mu ngo z’abaturage bafite inka zikamwa akegeranya amata yose yo mu murenge wa Kisaro maze akayagemura kuri iryo kusanyirizo rya Gicumbi.

Uburyo abonamo iyo nyungu, ngo yumvikana n’abaturage akayafatira ku mafaranga ijana na mirongo ine nawe akayagemura kumafaranga ijana na mirongo itanu, kuri litiro imwe yunguka igiceri cy’icumi gusa, ariko kubera ko ajyemura litiro zigera mu ijana buri munsi abasha kunguka  amafaranga agera mu bihumbi mirongo itatu buri kwezi.

Avuga ko hari n’igihe iyo nyungu ayirenza bitewe n’umukamo wabonetse mu kwezi.

Ati “nagize iki gitekerezo maze igihe kinini nta kazi mfite nsanga ngomba gushakisha ikintu cyampa amafaranga yo kwikemurira ibibazo ntiriwe nsabiriza, nibwo numvikanye n’abaturage maze ntangira gukora aka kazi ko kugemura amata.”

Ubu mu mwaka amaze abikora dore ko yabitangiye mu mwaka ushize wa 2013, amaze kwigurira igare rimufasha kuyageza kuri iryo kusanyirizo ndetse arimo no kubaka inzu ngo azane umugore.

Kuba aturuka mu Karere ka Rulindo, akagemura amata  mu karere ka Gicumbi ni uko umurenge wa Kisaro wo muri ako Karere uhana imbibi na Gicumbi agasanga ariho hamubereye hafi.

Mukazi ke atanga ubutumwa kubantu batabashije kugana ishuri ko ngo bari bakwiye kwiga umurimo bakora ubafasha kubona amafaranga yo kwikenura.

Speak Your Mind

*