Rubavu : abashumba badafite ubwatsi bashinjwa guhungabanya umutekano w’abahinzi

m_abashumba badafite ubwatsi bashinjwa guhungabanya umutekano w’abahinzi

Ikibazo cy’abashumba badafite ubwatsi bw’inka buhagije mu karere ka Rubavu kirakurura umwuka mubi hagati y’abahinzi n’abashumba kubera ibikorwa byo kwangiza insina zigahabwa inka.

Mu nama isobanurira abayobozi b’inzego z’ibanze ivugururwa ry’itegeko ryo kwegereza ubuyobozi abaturage, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba Maj Gen Mubarakh Muganga yongeye gusaba abayobozi gushishoza bakanamenya impamvu zose zivamo amakimbirane mu baturage zigakemurwa hakoreshejwe ukuri,

Gen maj Mubarakh abihera ko kudacyemura ikibazo cy’abashumba bangiza insina z’abahinzi bikurura umwuka mubi hagati y’abahinzi n’aborozi bitewe n’amakosa y’abashumba bangiza insina kugirango bitazajya biba intandaro y’umutekano muke

Seburo Paul wo mu murenge wa Rubavu yajombye inshinge mu nsina kugira ngo azirinde abaza kuzitema bakazishyira inka, igikorwa avuga ko yakoze kugira ngo arinde umutekano w’urutoki rwe.

Ibi bikorwa byo kwangiza intoki z’abahinzi mu karere ka Rubavu mu mirenge yiganjemo ubworozi biterwa n’ubwinshi bw’inka zitabona ubwatsi buhagije, bikaba ngombwa ko abashumba bajya kubwiba.

Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Uburengerazuba Maj Gen Mubarakh avuga ko kudakemura ibibazo hashingiwe ku kuri byongera amakimbirane, agatanga urugero rw’umuturage wangirijwe yatanga ikirego agasaba indishyi igera ku bihumbi 80, ubuyobozi bukamubwira ko agomba kwishyurwa ibihumbi 10.

Kudacyemura ikibazo ku buryo umuturage anyurwa ntibikuraho neza ikibazo cyari kiriho, inama njyanama y’akarere ka Rubavu ikaba yari yasabye ko ibibazo by’aborozi n’abahinzi byacyemurwa aborozi bashoboye korora amatungo bashobora kugaburira kugira ngo hashire urugomo rw’abashumba bonesha imyaka y’abahinzi.

Speak Your Mind

*