Nyabihu: Mu kiyaga cya Karago hagiye kororerwa amafi mu buryo bwa kareremba

Mu kiyaga cya Karago hagiye kororerwa amafi mu buryo bwa kareremba

Mu myaka irenga 2 ishize, ikiyaga cya Karago cyaratunganyijwe harwanywa isuri yari yarakibasiye, hanyuma haterwamo amafi hagamijwe guteza imbere ubworozi bwayo. Amafi yatewe muri kiyaga cya karago, ni ayo mu bwoko bwa Tirapiya Nirotica,ntiyatanze umusaruro wari witezwe bitewe n’uko atabashije kwihanganira ubukonje bwaho. Iyi akaba ariyo mpamvu hagiye guterwamo andi mafi yihanganira ubukonje kandi azororwa […]

Nyamasheke: Aborozi basabwe  kujyana amata yabo ku ikaragiro rishya rya Bumazi

Aborozi basabwe  kujyana amata yabo ku ikaragiro rishya rya Bumazi

Aborozi bo mu murenge wa Karengera barasabwa kwitabira kujyana amata yabo mu ikaragiro rishya rya Bumazi, mu rwego rwo gutangiza iryo karagiro no kugira ngo umusaruro bagiraga ukabura icyo umara ubashe gukoreshwa kandi babigiremo inyungu. Aborozi bo muri Karengera bavuga ko bari bafite inka nyinshi ariko ntibabashe  kubona isoko bashobora kugurishirizaho amata yabo, ngo ibi […]

Nk’umuntu, inka na yo ikeneye kurya, kunywa no kuryama ahashashe-Meya Muzuka

Nk’umuntu, inka na yo ikeneye kurya, kunywa no kuryama ahashashe-Meya Muzuka

Ubwo mu karere ka Huye basozaga icyumweru cya Girinka ku itariki ya 30/10/2014, hatanzwe inka 96. Abwira abari bagiye kuremerwa, umuyobozi w’aka karere, Eugène Kayiranga Muzuka,  yibukije ko inka ikwiye kwitabwaho kugira ngo itange umusaruro w’amata iba yitezweho. Uyu muyobozi agira ati “ubundi abakunda inka cyane bavuga ko inka ari umuntu. Inka iyo yimye ibyara […]

Huye: Aborozwa muri gahunda ya Girinka bafite isoko ry’amata

Aborozwa muri gahunda ya Girinka bafite isoko ry’amata

Aborozi b’inka bo mu mirenge ya Rusatira na Kinazi, ndetse n’abo mu mirenge bihana imbibi, n’ubwo boroye cyane bakagira n’umukamo utubutse ntabwo barabura isoko ry’amata. Ibyo babikesha amasoko y’amata yo muri aka karere batuyemo. Amanini muri yo ni Kidaco (Kinazi Dairy Cooperative) ndetse n’ikusanyirizo ry’amata “Agira gitereka” ry’abajyanama b’ubuzima bo mu Karere ka Huye. Abakunze […]

Rulindo: basoje icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka munyarwanda.

m_Basoje icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka munyarwanda2

Tariki ya 24/10/2014,nibwo mu murenge wa Base ,ho mu karere ka Rulindo hasorejwe icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka Munyarwanda. Icyumweru cyahariwe gahunda ya girinka mu karere ka Rulindo cyari cyatangiye ku wa mbere w’icyumweru gishize,aho abafatanyabikorwa n’abandi bikorera bo muri aka karere bahuye barebera hamwe akamaro girinka yamariye abaturage batuye aka karere mu rwego rw’ubukungu,imibereho […]

Rutsiro: Ba rushimushi b’amafi mu kivu bahagurukiwe.

m_1024px-RutsiroDist

Mu gihe hamaze kugaragara ko umusaruro wo mu kivu ukomeje kuba muke, Ba rushimusi b’amafi bafatiwe ingamba zikomeye kugirango amafi nta kendere burundu. Ibi byatangajwe mu nama yabaye  tariki 9/10/2014 mu murenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro ihuza umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Jean Damascene Nsanzimfura, uhagarariye ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi […]

Kamubuga: Barishimira ko indwara y’icyorezo yari yibasiye ingurube zabo yakize

m_1024px-GakenkeDist

Nyuma y’aho kuwa 01/08/2014 mu tugari twa Rukore na Kidomo mu murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke hagaraye indwara isa na muryamo yibasiye ingurube zisaga 40, ubu barishimira ko ntakibazo kikigaragara kuko amatungo yabo yabashije gukingirwa yose. Iyo ndwara yatumaga ingurube ifatwa ikorora cyane ubundi ikagira umuriro udasanzwe kuko wazamukaga ukagera kugipimo cy’ubushyuhe cya […]

Nyagatare: Kugaburira amatungo biracyakorwa na bacye

m_Kugaburira amatungo biracyakorwa na bacye

N’ubwo aborozi bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko ubworozi bwabo bwateye imbere basigaye borora kijyambere n’umukamo ukaba wiyongera,ariko nanone ngo baracyafite imbogamizi z’uko umukamo ugabanuka igihe cy’impeshyi kubera ko ibiryo by’amatungo bihenze ugereranije n’igiciro cy’amata. Akarere ka Nyagatare kihariye 40 ijana by’inka zororerwa mu Rwanda. Inyinshi mu rizo ziracyari gakondo. Mu guhindura izi nka […]

Burera: Amwe mu mazu y’umushinga wo gutunganya umusaruro w’amafi yabaye akabari

Amwe mu mazu y’umushinga wo gutunganya umusaruro w’amafi yabaye akabari

Amwe mu mazu yubatse ku kiyaga cya Burera, mu karere ka Burera, yari agenewe gutunganyirizwamo umusaruro w’amafi warobwe muri icyo kiyaga yagizwe akabari andi yo yamezemo ibyatsi bigaragara ko umushinga wayo waba utarashyizwe mu bikorwa cyangwa warahagaze. Ayo mazu yose yubatse kuri site ebyiri ku kiyaga cya Burera na site imwe  ku kiyaga cya Ruhondo. […]

Minazi: gahunda ya girinka ituma babona umukamo n’ musaruro ukomoka kubuhinzi

m_gahunda ya girinka ituma babona umukamo n’ musaruro ukomoka kubuhinzi

Mu rwego rwo kugirango abaturage barusheho kwigira banasezerera ubukene ndetse bakanibagirwa ikijyanye n’indwara ziterwa no kutabona indyo yuzuye kuri uyu wa 23/09/2014 mu karere ka Gakenke mu murenge wa Minazi hatangirijwe icyumweru cya gahunda ya Gira inka hatangwa inka eshanu kubaturage bari batahiwe kworozwa muri iyi gahunda. Inka bahawe ngo zizabunganire mubuzima bwabo bwa buri […]